Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Vincent Nyakarundi, yagiriye inama itsinda ry’abasirikare ba RDF hamwe n’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe bakorera muri iyo ntara.
Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kami Military Barracks ku wa 13 Werurwe 2026, aho cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Vincent B. Sano.
Mu butumwa yabagejejeho, Maj Gen Nyakarundi yabibukije ko inshingano nyamukuru bagiyemo ari ukurinda abasivili no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugaragara muri Cabo Delgado. Yabibukije ko bagomba kurangwa n’ubunyamwuga, imyitwarire myiza no gukora akazi kabo mu buryo bugaragaza isura nziza y’u Rwanda.
Maj Gen Nyakarundi kandi yabibukije ko imyitwarire yabo izaba ifite uruhare runini mu gutsura umubano mwiza n’abaturage bo muri ako gace, bityo abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange n’ubunyamwuga mu kazi kabo.
Yanabashishikarije gukomeza gukurikiza urugero rwiza rw’abasirikare n’abapolisi bagiye gusimbura, bamaze igihe bakorera muri Mozambique mu bikorwa byo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Cabo Delgado mu mwaka wa 2021 mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri iyo ntara, aho kugeza ubu uruhare rw’ingabo z’u Rwanda rukomeje gushimirwa mu kuzahura ituze n’umutekano by’abaturage bahatuye.
















































































































































































