Mu Rwanda havuguruwe itegeko rigenga imikoreshereze y’imihanda, risimbura iryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa. Iri tegeko rishya ryashyizeho ibihano bikarishye ku batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umuntu utwaye ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha. Iyo urukiko rubimuhamije, ashobora gucibwa ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100.000 Frw na 400.000 Frw, ndetse akanafungwa igihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi atandatu.
Aya mabwiriza areba by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bitwara abantu benshi, nk’abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izitwara abanyeshuri, izitwara abakozi, abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abatwara imizigo irengeje toni 3,5.
Iri tegeko rinagena ko umushoferi ufashwe afite igipimo cya alcohol mu maraso kirenze inshuro ebyiri igipimo ntarengwa ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 200.000 Frw na 500.000 Frw, agafungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu, cyangwa agahabwa kimwe muri ibyo bihano.
Nanone kandi, itegeko riteganya ko umushoferi wanga gupimwa igipimo cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha. Iyo ari umushoferi utwara abantu benshi cyangwa imizigo irengeje toni 3,5, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 300.000 Frw na 600.000 Frw ndetse akanafungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu.
Ku bandi bashoferi batari muri ayo matsinda, ibihano bishobora kuba ihazabu iri hagati ya 400.000 Frw na 600.000 Frw cyangwa igifungo kitarenze iminsi 10, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko rishyiraho kandi igipimo ntarengwa cya alcohol umushoferi yemerewe kugira mu maraso, kitagomba kurenga garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.
Byingeye kandi iri tegeko riteganya ko gutwara ikinyabiziga gifite moteri utabifitiye uruhushya na byo ari icyaha. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 200.000 Frw, cyangwa igifungo kiri hagati y’iminsi 15 n’iminsi 30, cyangwa agahabwa kimwe muri ibyo bihano.
Byongeye kandi, umushoferi uhagaritswe n’umupolisi cyangwa undi mukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 400.000 Frw na 700.000 Frw hamwe n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’amezi atandatu.
Ku bijyanye n’ikorwa ry’iperereza kuri ibi byaha byo mu muhanda, amategeko ateganya ko umugenzacyaha ategura dosiye y’uwakekwaho icyaha akayishyikiriza ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Shoferi irinde gutwara wanyweye inzoga



































































































































































