Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Intara y’Amajyepfo Yiyemeje Tujyanemo mu Kurandura Imirire Mibi n’Igwingira mu Bana

Intara y'Amajyepfo yihariye mu kugira uturere tugaragarwamo imirire mibi n'igwingira

Tariki ya 18 Werurwe uyu mwaka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza hateraniye Inama y’Ubujyanama ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo kubufatanye na World Vision n’indi miryango, igamije kugabanya imirire mibi n’igwingira, ku nsanganyamatsiko igiri iti: “Dufatanye twese mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu Rwanda.”

Indyo nkene, Indwara ziterwa n’umwanda, isuku n’isukura bidahagije, ubujiji ku babyeyi ndetse n’ubukene bukabije ni bimwe mu bituma habaho iyi mirire mibi n’igwingira, aha niho MUNYEMANA Gilbert, Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Umwana, NCDA, ahera asobanura ko ibyo bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana haba mu mutwe ndetse no mu bitekerezo kandi ko kugirango ibyo byirindwe bigomba kugirwamo uruhare na buri wese.

Yagize ati: “Ikibazo k’igwingira n’ikibazo kigira ingaruka haba uyu munsi ndetse n’ejo hazaza, kubera ko imikurire y’umwana ntabwo ar’igihagararo gusa ahubwo ni no mubitekerezo, iyo tuvuze vision 2050, ntabwo twayigeraho tudafashe neza aba bana kugirango ejo bazakore byinshi bafite amagara mazima.”

Byongeye kandi uyu muyobozi agaragaza ko hakiri ibyuho mu kurwanya igwingira, hashingiwe kubipimo bigezweho bigwanywa, dore ko 27% by’ingo zitihaza mubiribwa naho 30,2% by’abana bari hagati y’umwaka 1 n’imyaka 4 bo bakaba bagihura n’ikibazo cy’inzoka zo munda ziterwa n’isuku nke.

Nubwo hakigaragara iyo mibare kandi, UWIMANA Consoleé, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, ashingiye kubushakashatsi bwakozwe ku ingwira, avuga ko hari aho u Rwanda rwavuye ndetse n’aho rugeze mu bipimo by’igwingira kuva muri 2020 kugeza ubu.

Ati: “Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho n’ubuzima, igaragaza ko habayeho impinduka, aho twavuye kuri 33% muri 2020 tukaba tugeze kuri 27%.”

‎Minisitiri Consoleé, akomeza avuga ko isuku n’isukura bigomba kwitabwaho hakongerwa ibikorwa by’amazi uturima tw’igikoni ndetse n’ibindi nk’ingamba zizafasha mu guhashya burundu iyi mirire mibi n’igwingira.

Yagize: “Ndasaba ubuyobozi gushiraho gahunda zorohereza abaturage kwiteza imbere, gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage kubona amazi meza, kunoza service z’igikoni gifite isuku. Ikindi kandi muragenda mudohoka mukujyana abana mu irerero, nabyo mugomba kongera kugirango umwana agire umutekano anahafatire indyo yuzuye, ikindi kandi nsaba n’uko mwakorana n’ibigo nderabuzima kugira ngo bibafashe.”

Mu mwaka wa 2020 igwingira ryari hejuru ya 30% mu turere 20, muri 2025 rigera kuri 30% mu turere 11, mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Ruhango kakaza imbere na 22%, Nyaruguru iri kuri 23.9%, bivuye kuri 41.7 muri 2015, ni mugihe Gisagara, Huye na Kamonyi baza inyuma mubijyanye n’igwingira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities