Bamwe mu bakobwa bakiri bato babyariye mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko ubuzima barimo muri iki gihe cy’imvura nyinshi bukomeje kuba bubi, cyane cyane ku bana babo bahorana ibyago byo kurwara nk’ingaruka z’ubukonje .
Aba bana bavuga ko kuba badafite aho bakinga umusaya bituma bagira ibihe bibakomereye, kuko imvura ibanyagira buri gihe, bikagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abana babyaye.
Umwe muri bo w’imyaka 17 uzwi ku izina rya Umutoni, usanzwe urara muri ruhurura iri hagati y’Umurenge wa Gitega na Kimisagara, yabwiye Ukweli Times dukesha iyi nkuru, uko babayeho agira ati: “Ubu ubuzima bumeze nabi nta, tuba dufite ubwoba ko tugiye kurara muri ruhurura ko imvura ikagwa amazi yaza akadutwara.”
Undi mukobwa wabyaye afite imyaka 16 na we yavuze ko imibereho yabo irushaho kugorana mu gihe cy’itumba, cyane ko aho bakuraga ibiryo biba bitakiboneka nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati: “Buri gihe iyo turi mu itumba nk’uku tuba tubayeho nabi cyane keretse mudukoreye ubuvugizi naho ubundi tubayeho nabi kuko na restaurant zaduhaga ibiryo byasigaye ku masahani ziri kuvuga ko nta bakiriya ziri kubona.”
Ibi bibazo byabo bije mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe uyu mwaka, hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa, bikaba bishobora gukomeza gushyira aba bana n’impinja zabo mu kaga gakomeye.
Turacyashakisa ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali kugira ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo mu kugishakira umuti urambye.








































































































































































