Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Muzangaye Gutinda Ariko Ntaguhera” Perezida Kagame Yijeje Ubufasha Abayisilamu

Igikorwa cy’ubusabane bwa Abayisilamu bo mu Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyiswe ‘Meet The President’, cyabaye kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 muri BK Arena mu rwego rwo kwizihiza Eid Al-Fitr yabaye ku wa 20 Werurwe 2026. Perezida Paul Kagame, akaba yagaragaje ko inshingano z’ubuyobozi ari ugushyigikira abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

Perezida Kagame, yashimangira ko iterambere ry’Abayisilamu rifite uruhare runini mu kuzamura igihugu muri rusange, akaba yabitangaje ubwo yebemereraga ubufasha buzabafasha gushyira mu bikorwa imishinga y’ubwubatsi bateganya.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abayisilamu bafite amateka yihariye, hari byinshi bahuriyeho n’abandi Banyarwanda, kandi impinduka zabayeho zari ngombwa kugira ngo habeho uburinganire n’ubumwe.

Yagaragaje ko ubuyobozi bwiteguye gutera inkunga imishinga y’iterambere Abayisilamu bafite, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi wabo mukuru, anashimangira ko inshingano z’ubuyobozi ari ugufasha abaturage kugera ku ntego zabo.

Yagize ati: “Iyo ibintu byifuzwa kugerwaho bishyizwe hanze bigaragara nk’ibyo Abayisilamu bavuze ni inzira barimo kandi kandi bigenda mu nzira yo kwiteza imbere nk’Abayisilamu. Ubundi twebwe inzego ziyobora Igihugu cyacu icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga uko dushoboye. Iyo nkunga rero irahari izaboneka uko ishobotse.”

Yakomeje agaragaza ko n’ubwo hashobora kubaho gutinda mu gushyira mu bikorwa iyo nkunga itazabura kuboneka mu gihe cya vuba, ndetse yizeza ko ibisubizo bizaboneka mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ati: “Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera, hanyuma indiri nkunga irimo uburyo bwafasha kugira ibyo bwubaka ibyo rwose ntabwo uyu mwaka uzashira bidakemutse, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza ahubwo tuzagaruka ari jye ubibishyuza. Abayilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere.”

Perezida Kagame kandi yasabye Abayisilamu gukemura ibibazo byabo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, ashimangira ko nta muryango ubaho udafite ibibazo ariko ko icy’ingenzi ari uburyo bikemurwa.

Yagize ati: “Naho ubundi nta muryango utabamo utuntu n’utundi two kutumvikana n’ibindi ariko no mu Muryango wanyu w’Abayisilamu mujye mumenya uko mwicara mukadukemura hanyuma mukagira amahoro mugatanga amahoro no ku bandi. Ibyo kandi ni ko bikenewe no mu yandi madini.”

Yanongeye gushimangira ko impinduka zakozwe n’ubuyobozi zagamije kunga Abanyarwanda no gukuraho ivangura zari zikenewe, anagaragaza ko nubwo zishimirwa, buri wese akwiye kugira uruhare mu kuzirinda no kuzikomeza kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities