Kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’ibisasu byinshi rwakurikiwe n’umwotsi mwinshi, ibintu byateye ubwoba bukomeye abaturage bikanahungabanya ituze mu bice bitandukanye by’uwo mujyi.
Ibi bisasu byakomeje kumvikana igihe kirekire, bituma abaturage benshi bajya mu gihirahiro no mu bwoba, bamwe bahitamo guhunga ingo zabo bajya gushaka ahari umutekano, mu gihe abandi bagumye aho bari bategereje kureba uko biri bugende.
Mu duce twegereye aho ibi byabereye, hari urujijo n’akaduruvayo, harimo n’impanuka zo mu muhanda zatewe n’abantu barimo bihutira kuva aho bari, bahungira umutekano muke.
Abaturage batuye hafi y’inkambi ya gisirikare izwi nka Camp Base batangaje ko hari inyubako zangiritse, mu gihe abandi bahisemo kwimukira mu bice batekereza ko bifite umutekano kurushaho. Mu bice bya Kinanira III na IV na ho havuzwe ko haguyemo ibisigazwa by’ibisasu byangije bimwe mu bikorwa remezo n’ingo z’abaturage.
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Gaspard Baratuza, yabwiye ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango ko depot yagize ikibazo mu kigo ca Camp Base.
Iri turika ryumvikanye mu bice byinshi by’umujyi ndetse rimara igihe, ryateye impagarara n’ubwoba bukomeye mu baturage batuye muri Bujumbura no mu nkengero zawo.

Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu















































































































































































