Igihugu cya Kenya n’Ubufaransa barateganya gushyiraho amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo yo kwanga ibikorwa by’Ubufaransa muri Sahel y’Afurika y’Uburengerazuba.
Nk’uko byatangajwe na Vice-Chief of the Defence Forces (VCDF), Lieutenant General John Omenda, kuri 25 Gashyantare 2025, yakiriye Major General Sebastian Vallette, Umuyobozi w’Ingabo z’abafaransa muri Djibouti, basuzumye uburyo bwo gukomeza umubano w’ingabo hagati y’ibihugu byombi nkuko byatangajwe n’igisirikare cy’ingabo za Kenya Kenya Defense Forces.
Amasezerano akazaba agamije kongera ubushobozi bwa gisirikare bwa Kenya binyuze mu kubona amahugurwa, ikoranabuhanga by’Ubufaransa mu nzego z’ingenzi zirimo umutekano wo mu mazi, guhana amakuru, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse no gufasha mu gihe cy’ibiza n’imfashanyo y’ibanze.
Iyi gahunda izamara imyaka itanu, yashyizweho umukono n’ubushinjacyaha bw’abafaransa hamwe na Kenya, kandi ikaba izakomeza kwiyongera kugeza mu myaka icumi. Ibi kandi bikaba byemerera ubufaransa kugira kugira uburenganzira busesuye bwo gukurikirana abasirikare bakekwaho ibyaha muri ba Kenya.
Uretse ubufatanye bwa gisirikare, Kenya izaba igihugu cya mbere kitavuga Igifaransa mu Afrika kizakira inama ya Africa-France summit, iteganyijwe muri Gicurasi 2026. Perezida wa France kandi yatumiriye Perezida wa Kenya, William Ruto, mu nama ya Group of Seven summit izaba muri Kamena.

Perezida Ruto wa Kenya yatumiwe mu nama ya G7 izaba mu kwezi kwa Gatandatu 2026
Uyu mwanzuro w’ubufatanye n’ingabo ujyanye n’icyerekezo cya Perezida, Emmanuel Macron, wageze ku butegetsi muri 2017, wiyemeje gushyira mu bikorwa uburyo bwo guhindura uburyo ubufaransa bwitabira ibikorwa muri Afurika, agashaka gusiga umurage wo kugabanya politiki n’ingaruka z’ubukoloni mu karere.
Nubwo hateganywa ayo masezerano ariko, mu myaka itanu ishize, Ubufaransa bwagiye bugira igihombo mu ngabo zayo mu bice butandukanye byo muri Afurika, birimo Senegal, Ivory Coast, Chad, Mali, Burkina Faso, ndetse na Niger.

Visi-Perezida w’Ingabo za Kenya, Lieutenant General John Omenda yakiriye Major General Sebastian Vallette, Umuyobozi w’Ingabo za France muri Djibouti















































































































































































