Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Kwibuka… ni Ukuvana Amasomo mu Mateka Mabi u Rwanda Rwahuye Nayo” Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagaragaje ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje kuba inshingano ya buri Munyarwanda.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside n’imiryango yabuze ababo, agaragaza ko Kwibuka atari umuhango usanzwe ahubwo ari umwanya wo kuzirikana amateka no gukuramo amasomo afasha kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Ndagira ngo ntangire iri jambo nihanganisha kandi mfata mu mugongo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turi kumwe hano, ndetse n’abari hirya no hino mu gihugu…Nk’uko tubizi twese, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvana amasomo mu mateka mabi u Rwanda rwahuye nayo, biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.”

Yakomeje ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari impanuka, ahubwo yari umugambi wateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, bwimakaje amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda.

Ati: “Kubahiriza izi nshingano ni ngombwa, kuko nk’uko tubizi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarateguwe. Yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho mbere ya 1994. Ubwo butegetsi bwashenye ubumwe bw’Abanyarwanda, bwimika ingengabitekerezo y’irondabwoko, irondakarere, urwango, ivangura n’amacakubiri.”

Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku mateka yihariye yaranze Akarere ka Ngororero mbere na nyuma ya Jenoside, agaragaza ko ari hamwe mu hantu hagaragaye ibikorwa by’urwango byagejeje ku bwicanyi bukomeye. Yibukije ijambo ryigeze kuvugirwa muri aka karere n’uwahoze ari umunyapolitiki Léon Mugesera, ryashishikarizaga urwango n’ihohoterwa.

Yagize ati: “Abakuru bari hano, murabyibuka kandi nk’uko n’abandi babivuze, ko muri aka Karere, ari ho Dr Leon Mugesera yavugiye ijambo ku wa 22 Ugushyingo 1992, iryo jambo rye rikaba ryarashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.”

Yanavuze ku bugome bwagaragaye mu gihe cya Jenoside, by’umwihariko ibikorwa byakozwe n’uwari umupadiri Athanase Seromba, wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya i Nyange.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Kwibuka ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye kirenze umuhango, kuko ari uburyo bwo gusubiza icyubahiro abishwe no guharanira ko amateka mabi atazongera kwisubiramo.

Yongeye kandi kugaruka ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko igikomeje kugaragara mu bice bimwe by’akarere, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hari abakomeje kuyikwirakwiza mu buryo butandukanye.

Agaruka kuri iyo ngingo, yagize ati: “Bakomeje guhererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byose bikorwa imiryango mpuzamahanga irebera, nk’uko byagenze mu Rwanda muri 1994 na mbere yaho. Amahitamo twagize nk’Abanyarwanda nk’uko Perezida wa Repubulika yabigarutseho ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho mu Rwanda.”

Minisitiri Nsengiyumva, yasoje asaba Abanyarwanda bose gukomeza kurangwa n’ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu gishingiye ku mahoro n’ubwiyunge, ashimangira ko ari bwo buryo bwonyine bwo guha agaciro abazize Jenoside no kurinda ejo hazaza h’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yasabye abaturage ba Ngororero kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities