Mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Karembo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ubuhamya bwatanzwe na Mukandaruhutse Daphrose bwakoze ku mitima ya benshi, bugaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n’icyizere cyagaragajwe n’abagize umutima w’ubumuntu.
Mukandaruhutse, wari ufite imyaka 15 Jenoside itangira, yasobanuye ubuzima bubi yanyuzemo mu cyahoze ari Segiteri Kabirizi muri Komini Mugesera, aho yabonye ubwicanyi bwateguwe bugamije kurimbura Abatutsi burundu. Yagaragaje ko nubwo Interahamwe zari zifite umugambi uhamye wo kutagira urokoka, hari bamwe mu baturage bagize ubutwari bwo kumuhisha, bakamurinda urupfu.
Ati: “Nubwo twari Leta ya Habyarimama yari yarigishije urwango, hari abagize umutima wa kimuntu, baraduhisha njyewe na mukuru wanjye kugeza inkotanyi zitugezeho tukongera kubona ubuzima.”
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bifatanyije n’abaturage mu guha icyubahiro abazize Jenoside no guhumuriza abayirokotse. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaje ko nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye, cyavuyemo amasomo akomeye akwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda.
Yagize ati: “Jenoside yadutwaye abacu, ariko idusigira inshingano yo kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NIYONAGIRA Nathalie
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, na we yashimangiye ko Kwibuka ari igikorwa gifite agaciro kanini mu gusigasira amateka no kubaha abazize Jenoside. Yanashimiye uruhare rwa Leta mu kongera kubaka imibereho y’abarokotse Jenoside, cyane cyane mu bijyanye n’amacumbi, uburezi n’ubuvuzi.
Ati: “Kwibuka ni umwanya wo gusubiza agaciro abacu bambuwe ubuzima bazira uko bavutse. Ni n’umwanya wo gushimangira ko amateka yacu atazibagirana.”
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gusigasira amateka no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mubuhamya bwe yavuze ko nubwo abenshi bari barigishijwe kugira urwango hari bamwe bagize ubumuntu bagahisha bagenzi babo





















































































































































































