Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ngoma: Inkuba Yakubise Abaturage 26, Umwe Ahasiga Ubuzima

Ngoma inkuba ikomeje gutwara ubuzima bw'abantu

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 26 bakubiswe n’inkuba, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima, mu gihe abandi bahise bajyanwa kuvurirwa mu bigo bitandukanye by’ubuvuzi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 13 Mata 2026, ubwo abaturage bari bari mu mirimo yo guhinga mu gishanga giherereye mu Murenge wa Gashanda. Mu gihe imvura yatangiraga kugwa, bahisemo kugama mu nzu iri hafi aho, ari na ho inkuba yabasanze ikahabakubitira.

Abantu 15 ni bo babanje kugaragaza ibimenyetso bikomeye, bahita bajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi na bo bagiye bagaragarwaho n’ingaruka nyuma. Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’ubuzima, bose bagejejwe kwa muganga aho bari gukurikiranwa.

Abenshi mu bakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kibungo, mu gihe abandi bari kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Gashanda. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abari kwitabwaho bafite icyizere cyo gukira neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias avugana n’ikinyamakuru Muhazi Yacu, yemeje iby’aya makuru, agaragaza ko nyuma yo gutabara aba baturage, hashyizweho ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda impanuka nk’izi.

Yagize ati: “Abagera kuri 25, twakoze ubutabazi tubajyana ku bitaro bikuru bya Kibungo, batatu nibo basigaye kuri centre de sante ya Gashanda, nabo barimo kwitabwaho. Nyuma y’ubutabazi twagiriye abaturage inama yo kwirinda kwitaba telefone mu gihe imvura iri kugwa ubundi tuboneraho kubihanganisha.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira muri aka karere, abantu 45 bamaze gukubitwa n’inkuba, muri bo 11 bakaba barahasize ubuzima, bigaragaza ubukana bw’iki kibazo.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA ikomeje kwibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kwihutira gushaka aho bikinga mu nzu zifite ubwirinzi, kuva mu mazi, kutugama munsi y’ibiti no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura irimo inkuba.

Abaturage basabwe kandi kwambara inkweto igihe bari hanze, kwirinda kwegera inkuta z’inzu no kudahagarara mu miryango, cyane cyane ku nzu zidafite ubwirinzi bwihariye bw’inkuba.

Iyi mpanuka yongeye kwerekana ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda inkuba, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.

Ngoma inkuba ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities