Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Perezida Kagame Yagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza Nshya ya Gisirikare

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe uzayobora Kaminuza nshya ya gisirikare NDUR

Kaminuza nshya ya Gisirikare y’u Rwanda, National Defence University of Rwanda, yamaze gushyirwaho ku mugaragaro, aho byemejwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari we uzayibera Umuyobozi w’Ikirenga uzwi nka Chancellor.

Iyi kaminuza yashinzwe hashingiwe ku itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 10 Mata 2026, igamije guhuza amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha ibijyanye n’igisirikare n’umutekano, mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi n’amahugurwa atangwa muri uru rwego.

NDUR iteganyijwe kuba igicumbi cy’ubumenyi mu bya gisirikare, aho izibanda ku mahugurwa ajyanye n’igihe, ubushakashatsi bugezweho ndetse no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu burezi bw’ingabo. Biteganyijwe ko izajya ihugura abasirikare, abakozi b’inzego z’umutekano, abayobozi bo mu nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse mu bindi bihugu.

Kuba Perezida Kagame ari we ugizwe Umuyobozi Mukuru wayo bihura n’itegeko rigena ko uwo mwanya ugomba gufatwa n’Umukuru w’Igihugu, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Mu nshingano ze, azajya atanga icyerekezo rusange cy’imiyoborere ya kaminuza, anayobore ibirori bikomeye birimo n’itangirwa ry’impamyabumenyi, cyangwa akohereza umuhagarariye.

Iyi kaminuza izaba ifite Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abanyamuryango 13, ishinzwe gufata ibyemezo no kugenzura ibikorwa byayo. Muri abo, barindwi bazashyirwaho n’iteka rya Perezida, bakaba ari inzobere mu by’ingabo, uburezi, ubushakashatsi n’iterambere.

Abandi bagize ubuyobozi barimo Umuyobozi Mukuru uzwi nka Vice-Chancellor, uzajya anaba umwanditsi w’Inama y’Ubutegetsi, uhagarariye abarimu n’abashakashatsi, ushinzwe igenzura ry’ubuziranenge, umwe mu bayobozi b’amashami (Dean) ndetse n’uhagarariye abanyeshuri. Itegeko kandi riteganya ko nibura 30% by’abagize uru rwego bagomba kuba ari abagore.

Inama y’Ubutegetsi izagira uruhare mu gushyiraho politiki n’ingamba z’igihe kirekire, kwemeza igenamigambi n’ingengo y’imari, gukurikirana imikorere ya kaminuza ndetse no kugenzura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi.

Ku bijyanye n’aho iyi kaminuza izakorera, ibikorwa byo kuyubaka birimo kubera mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko imirimo iri kugenda neza kandi ko izatanga umusaruro ufatika mu gutegura abayobozi bafite ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare n’umutekano.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga, aherutse gutangaza ko iyo kaminuza izafasha mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano, binyuze mu nyigisho zigezweho zizajya zitangirwamo impamyabumenyi zitandukanye zirimo iz’icyiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

NDUR kandi izahuza Koleje (college) n’Amashuri Makuru bya Gisirikare, aya Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (National Intelligence and Security Service), mu rwego rwo kongerera imbaraga ihuzwa ry’ubumenyi n’imikorere mu nzego z’umutekano.

Iyi gahunda nshya iteganyijwe kuzamura urwego rw’uburezi bwa gisirikare mu Rwanda no gutegura inzobere zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika ku rwego rw’igihugu n’akarere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe uzayobora Kaminuza nshya ya gisirikare NDUR

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities