Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Umusaruro w’Ibihingwa by’Ingenzi Warazamutse mu Gihembwe cya 2026 A – NISR

Umusaruro w'ibirayi n'ibindi bihingwa wariyongereye mu gihembwe cya 2026 A

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, National Institute of Statistics of Rwanda, cyatangaje ko igihembwe cy’ihinga cya 2026 A cyaranzwe n’izamuka ry’umusaruro w’ibihingwa byinshi by’ingenzi, ugereranyije n’igihe nk’iki cy’umwaka ushize.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 15 Mata 2026 igaragaza ko ibitoki biri mu bihingwa byagaragaje izamuka rigaragara, aho umusaruro wabyo wiyongereyeho 4,1% ukarenga toni miliyoni 1,3. Ibirayi na byo byazamutseho 3,3% bigera kuri toni 491.564, mu gihe ibijumba byiyongereyeho 3% bigera kuri toni 675.768.

NISR igaragaza kandi ko ubuso bwahinzwe muri iki gihembwe bwari hejuru, aho hegitari zirenga miliyoni imwe zateweho ibihingwa by’igihe gito. Hari kandi hegitari ibihumbi 501 zahinzweho ibihingwa biramba nk’ikawa, icyayi n’urutoki, mu gihe izigera ku bihumbi 84 zakoreshejwe nk’inzuri zihoraho.

Mu bindi bihingwa, ibishyimbo byageze kuri toni 229.396 byiyongereyeho 0,5%, mu gihe umuceri wiyongereyeho 2% ukagera kuri toni 71.080. Ku bijyanye n’ubuso, ibigori byahinzwe kuri hegitari 245.405, ibishyimbo ku 327.907, naho ibirayi bihingwa kuri hegitari 55.310.

Ibindi bihingwa byagaragaye muri raporo birimo ibijumba byatewe kuri hegitari 96.217, imyumbati kuri hegitari 236.357, ndetse n’urutoki ruhingwa ku buso bwa hegitari 267.676.

Raporo igaragaza ko ikoreshwa ry’inyongeramusaruro rikomeje kuzamuka. Imbuto z’indobanure zakoreshejwe na 37% by’abahinzi, aho abahinzi bato bazikoresheje bangana na 35,2%, mu gihe abahinzi banini bageze kuri 82,6%.

Ku birebana n’ifumbire, iy’imborera ni yo ikoreshwa cyane kuko yakoreshejwe na 90,2% by’abahinzi, mu gihe ifumbire mvaruganda yo yakoreshejwe na 67,2%. Imiti irwanya indwara z’ibihingwa yakoreshejwe na 46,9% by’abahinzi, naho uburyo bwo kuhira bwakoreshejwe na 14,4%.

NISR igaragaza kandi ko 92,4% by’abahinzi bafite nibura uburyo bumwe bwo guhangana n’isuri, mu gihe abagera kuri 53,4% bavanze ibiti n’imyaka mu rwego rwo kurinda ubutaka no kongera umusaruro.

Nubwo hari izamuka ry’umusaruro, ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi riracyari hasi cyane, kuko riri kuri 1,7% gusa, bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure mu guhindura ubuhinzi bukava ku buryo gakondo bugana ku bugezweho.

Iyi raporo inagaragaza ko muri Werurwe 2026, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,2% ugereranyije n’uku kwezi kw’umwaka wa 2025, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’isoko ry’ibiribwa muri rusange.

NISR ivuga ko ubu bushakashatsi bufasha igihugu gukurikirana uko urwego rw’ubuhinzi ruhagaze, bityo bikifashishwa mu gufata ibyemezo bishingiye ku mibare hagamijwe kuzamura umusaruro no guteza imbere ubuhinzi burambye mu Rwanda.

Umusaruro w’ibirayi n’ibindi bihingwa wariyongereye mu gihembwe cya 2026 A

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities