Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

AFC/M23 yongewe mu rwego rushya rugenzura agahenge mu Burasirazuba bwa RDC

EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) igiye gufatanya na AFC/M23 mu kugenzura agahenge ko mu Burasirazuba bwa DRC

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo riri mu myiteguro yo kwinjizwa mu rwego mpuzamahanga ruzakurikirana iyubahirizwa ry’agahenge mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro by’amahoro bikomeje.

Iki cyemezo cyakomotse ku biganiro bihuza Leta ya RDC na AFC/M23, biyobowe na Qatar, bigashyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Afurika Yunze Ubumwe. Muri ibyo biganiro, impande zombi zamaze kumvikana ku ihagarikwa ry’imirwano.

Mu karere k’Ibiyaga bigari hasanzwe urwego ruzwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism), rufite inshingano zo kugenzura ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu. Iyo habayeho imirwano, uru rwego rukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Gusa kubera ubukana bw’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, hagiye gutekerezwa kuvugurura uru rwego, inshingano zarwo zikiyongera ntirugarukire ku mipaka gusa, ahubwo rukagera no mu bice bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku wa 14 Mata 2026, mu biganiro by’amahoro byari bimaze iminsi itatu bibera mu Busuwisi, impande zombi zumvikanye ko EJVM ivugururwa ikitwa EJVM+, igahabwa inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

Uru rwego rushya ruzagira umwihariko wo kuba rutazaba rugizwe n’abahagarariye ibihugu gusa nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ruzongeramo n’abasirikare batatu bahagarariye AFC/M23 ndetse n’abandi batatu bahagarariye Leta ya RDC. Byongeye kandi, rukazakorana bya hafi n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, MONUSCO.

Nubwo uyu mushinga watangiye gutekerezwa mu mwaka ushize, gushyirwa mu bikorwa byawo byagiye bidindira. Kugeza ubu, hari ukwemeranya ku ihame ryawo, igihe nyacyo uzatangirira ariko igihe cyo gutangira gukora ntikiratangazwa.

Ibiganiro by’amahoro biracyakomeje, ariko ku rundi ruhande, ibikorwa by’intambara ntibirahagarara. Haracyagaragara ibitero mu bice bigenzurwa na M23 ndetse n’indi mitwe ifatanyije na yo, irimo MRDP-Twirwaneho, igenzura agace ka Minembwe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko nubwo Leta ya RDC igaragaza ubushake bwo kuganira, ibikorwa byayo ku rugamba bitandukanye n’ibyo ivuga.

Iri huriro rikomeza kuvuga ko ryiteguye gukomeza inzira y’ibiganiro, rikongeraho ko ritazahwema kurinda abaturage mu gihe cyose imirwano igikomeje, ndetse n’ibitero bikomeje kugabwa mu bice rifitemo ijambo.

EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) igiye kongerwamo ingabo za RDC n’iza AFC/M23 mu kugenzura agahenge ko mu Burasirazuba bwa DRC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities