Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Guverinoma Yatangiye Ubugenzuzi Bukomeye ku Izamurwa ry’Ibiciro Ritemewe n’Amategeko

MINICOM yaburiye abacuruzi bazamura ibiciro uko bashaka bitwaje ko ibikomoka kuri peteroli byahenze

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yatangiye igikorwa cyihariye cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko atandukanye mu gihugu, mu rwego rwo guhangana n’abacuruzi.

bazamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Antoine Marie Kajangwe, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, aho yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye ryoherejwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo rikurikirane uko ibiciro byifashe.

Yagaragaje ko hari bamwe mu bacuruzi bafata izamuka rya lisansi nk’impamvu yo kuzamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa, nyamara bidafite ishingiro rifatika. Yibukije ko ibiciro bigomba kugenwa hakurikijwe amategeko, atari uko umuntu abyumva.

Kajangwe yanagarutse ku batwara abagenzi, by’umwihariko abakoresha moto z’amashanyarazi, abasaba gukomeza kubahiriza ibiciro byagenwe. Yaburiye abazamura ibiciro uko bishakiye ko batazihanganirwa, kuko bazajya bafatirwa ibihano bikurikije amategeko.

Iyi Minisiteri yavuze ko izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukaza ubugenzuzi, hagamijwe kurengera abaguzi no gukumira uburiganya bushobora kugaragara mu bucuruzi.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari abantu barenga 100, barimo abatwara abagenzi mu modoka rusange, baherutse guhanirwa kuzamura ibiciro by’ingendo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hagati aho, u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli kuva ku wa 17 Mata 2026, aho lisansi yashyizwe ku mafaranga 2,938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu yo yakomeje kugurishwa ku mafaranga 2,205 Frw yashyizweho mbere.

Abayobozi bakomeje gusaba abacuruzi gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko agenga ubucuruzi, birinda kuzamura ibiciro bidafite ishingiro, mu rwego rwo kurinda inyungu z’abaguzi no gukomeza gutuma isoko rikora neza

MINICOM yaburiye abacuruzi bazamura ibiciro uko bashaka bitwaje ko ibikomoka kuri peteroli byahenze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities