Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ejo Chat: AI Nyarwanda Yumva Kandi Ikoresha Neza Ikinyarwanda

Mu Rwanda hashinzwe AI Nyarwanda yumva & ikoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda

Abanyarwanda batanu bize ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI) mu mashuri makuru yo ku mugabane w’u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangije urubuga rushya bise ‘Ejochat’, rugamije koroshya uburyo abavuga Ikinyarwanda babona amakuru no kubafasha mu mirimo ya buri munsi bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi porogaramu yaje ikemura ikibazo kimaze igihe kigaragara aho benshi bakoresha izindi porogaramu za AI basanga zitanga ibisubizo birimo amakosa iyo zikoreshejwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ni muri urwo rwego aba banyamwuga bahisemo gushyira imbaraga mu kubaka igisubizo gihuje n’umuco n’ururimi by’Abanyarwanda.

Ejochat ni urubuga rwubakiye ku bwenge buhangano rufasha uyikoresha kuganira na mudasobwa mu buryo bworoshye, rukamwumva ndetse rukamuha ibisubizo bishingiye ku byo akeneye, aho kuba ibisanzwe byateguwe mbere gusa. Ifite ubushobozi bwo gusesengura ibyo uyikoresha abajije no gutanga ibisubizo bifatika mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Nubwo ifite imikorere isa n’iy’izindi porogaramu zizwi nka ChatGPT, Ejochat yo yihariye ku kuba yaratojwe by’umwihariko gusobanukirwa no gukoresha Ikinyarwanda neza, nubwo ishobora no gukorana n’izindi ndimi.

Uyu mushinga watangijwe n’abasore babiri barimo Hahirwabayo Protogene na Karinijabo Bosco, nyuma baza kongeramo abandi batatu, bose hamwe bagamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu Rwanda no gufasha abaturage kubona serivisi z’ikoranabuhanga zibegereye.

Mu gusobanura intego yabo, Hahirwabayo yagize ati: “Twatekereje ukuntu twakoresha ubwenge buhangano (AI) tugatanga serivisi ku Banyarwanda mu buryo bwuzuye, guhera ku kwinjira buri wese akaba yakwinjira akabaza amakuru yifuza nta hantu ahuriye n’urundi rurimi, twese nibyo twize kandi ni nabyo dukorera ibigo by’inaha binyuranye, rero ni uko twabitangiye kandi turumva tuzafasha amashuri, ibigo by’ubuvuzi byose, abahinzi n’abandi benshi.’’

Yagaragaje kandi ko iyi porogaramu ishobora gufasha mu buzima busanzwe, agira ati: “Iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano icyo rigufasha ni ukuguha amakuru nk’uko tuyashakira ahandi hantu, umuntu yakwinjiramo akayibaza niba ashaka kujya muri Amerika uko yasaba Visa, na yo ikamwereka ibisabwa, umuhinzi usanzwe uhinga ibijumba azajya yinjiramo ayibaze uko yakongera umusaruro na yo imuhe ibisubizo byiza byamufasha.’’

Aba bayishinze bavuga ko nubwo ikiri mu ntangiriro, ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ugaragara mu gihe yakwitabirwa n’abayikoresha, kuko amakuru ayirimo azagenda yiyongera uko ikoreshwa.

Ati: “Turashaka ko bayikoresha bakabona amakuru yizewe, ntabwo twifuza ko igihugu cyacu gisigara inyuma mu ikoranabuhanga no kuri wa muturage uri hasi, nibamenye ko mu itangiriro hashobora kubonekamo amakosa ariko turashaka bayikoreshe tuyabone akosorwe natwe tugire aho tubariza ibyacu mu rurimi rwacu kandi neza. Aho kujya kurwana no gushakisha muri ChatGPT nibakoreshe Ejochat yacu kandi turabizeza ko bizagenda neza mu rurimi rw’Ikinyarwanda.’’

Undi uri muri iri tsinda, Gashugi Hugue, yavuze ko Ejochat ari intambwe ya mbere mu mishinga myinshi bateganya, igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu Rwanda.

Yagize ati: “Turashaka guha buri muntu wese uvuga Ikinyarwanda uburyo bwo kubona ibikoresho by’ubwenge buhangano bimwumva neza, mu rurimi rwe, mu buzima bwe bwa buri munsi, bishingiye ku bumenyi n’umuco we.’’

Aba banyamwuga bemeza ko bafite intego yo kubaka ejo hazaza aho Abanyarwanda bazajya bifashisha ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubucuruzi, bitabasabye kwifashisha indimi z’amahanga, ahubwo bakabikora mu rurimi rwabo bwite.

Mu Rwanda hashinzwe AI Nyarwanda yumva & ikoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities