Kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu bongeye gusubira ku ntebe z’ishuri, batangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 nyuma y’ibiruhuko byari bimaze ibyumweru bitatu.
Ku rwego rw’Igihugu, igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro aya masomo cyabereye ku ishuri rya GS Saint Famille, aho abayobozi mu nzego z’uburezi basuye abanyeshuri baganira na bo ku buryo bwo gutangira neza iki gihembwe cy’ingenzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Nelson Mbarushimana, yibukije abanyeshuri akamaro ko kwitwara neza mu masomo, abasaba gukurikiza gahunda z’ishuri no kwirinda imyitwarire yabangamira imyigire yabo, cyane cyane nko gukoresha telefone ku ishuri.
Yaboneyeho no kubasaba gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu n’Ubupfura, ashimangira ko ari ingenzi muri iki gihe u Rwanda rukomeje iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu biganiro yagiranye n’abarimu, bemeranyije gushyira imbaraga mu gukurikirana imyitwarire n’iyitabira ry’abanyeshuri, aho buri munsi hazajya hategurwa urutonde rw’abaje ku ishuri hagamijwe gukumira ikibazo cy’abasiba amasomo.
Iki gihembwe gitangiye gifite umwihariko kuko ari cyo gisoza umwaka w’amashuri, kikazakurikirwa n’ibizamini bya Leta. Biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 7 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 9 Kanama 2026, mu gihe ibisoza ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bikarangira ku wa 24 Kanama 2026.
Ishuri rya GS Saint Famille rifite amateka akomeye mu burezi bw’u Rwanda, kuko ryashinzwe mu 1913 rikaba ari ryo rya mbere ryubatswe mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu, rikomeje kuba mu mashuri akomeye mu Karere ka Nyarugenge, ndetse rikaba riri mu mashuri icyenda y’icyiciro cy’uburezi bw’ibanze akorera muri aka karere.
Abayobozi mu burezi barahamagarira abanyeshuri gukoresha neza iki gihembwe cya nyuma, bagaharanira gutsinda neza ibizamini no kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu.

Uyu munsi mu mugi wa Kigali hatangijwe igihembwe cya gatatu cy’amashuri

















































































































































































