Mu gihe ubucucike bw’imodoka bukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’uyu mujyi bwashyizeho ingamba nshya zigamije kunoza imigendekere y’ibinyabiziga no koroshya ingendo z’abakoresha transport rusange, binyuze mu gutandukanya ibisate by’imihanda.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe ku wa 23 Mata 2026, guhera ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, hari imihanda imwe n’imwe izajya ikoreshwa by’umwihariko n’imodoka zitwara abagenzi benshi, cyane cyane mu masaha y’igitondo no ku mugoroba, aho usanga abagenzi ari benshi.
Iyi gahunda izajya ikurikizwa hagati ya saa 06h00 na 10h00 mu gitondo, ndetse no kuva saa 17h00 kugeza saa 21h00 nimugoroba. Mu yandi masaha, iyo mihanda izaba ifunguye ku binyabiziga byose nk’uko bisanzwe, mu gihe ibyapa byashyizweho bizajya biyobora abayikoresha.
Mu mihanda izageragerezwamo iyi gahunda harimo uva mu Mujyi rwagati ugana i Peyaje ukanyura mu Kanogo, Rwandex, Sonatube ugakomeza i Giporoso no ku Cyamitsingi. Harimo kandi umuhanda uva Sonatube werekeza Kicukiro Centre ukagera kuri Gare ya Nyanza, ndetse n’undi uva Downtown ugaca ahahoze gereza ya 1930 ugakomeza kuri Rondpoint yo mu Mujyi ugana Yamaha, ukagera Nyabugogo.
Hari kandi umuhanda uva kuri Hotel Gloria ukanyura ku isoko rya Nyarugenge ukagera kuri City Plaza, na wo uri muri iyi gahunda nshya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatwara imodoka zabo bwite kwitwararika kuri aya mabwiriza mashya, bakifashisha indi mihanda mu gihe cy’amasaha yagenewe bisi, cyangwa bagahindura amasaha y’ingendo zabo.
Abaturage by’umwihariko basabwe kwitabira ikoreshwa rya bisi rusange mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka no kunoza ingendo mu mujyi.
Iyi gahunda ije ishyirwa mu bikorwa mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, bigira ingaruka ku bukungu no ku bwikorezi. Ibi ahanini biterwa n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ikibazo cyagize ingaruka ku nzira ya Hormuz inyuzwamo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, aherutse gusaba Abanyarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe, bitewe n’ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu, igiciro cya lisansi mu Rwanda kigeze kuri 2938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu iri kugura 2205 Frw, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku buzima bw’abaturage no ku rwego rw’ubwikorezi muri rusange.

Kigali hashizweho ingamba zigamije korohereza bisi zitwara abagenzi

















































































































































































