Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse mu mahanga bayobowe na Xu Hui, Umuyobozi wa Rich Resource International Investments (RRII) akaba n’Umuyobozi Wungirije ndetse n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, bagirana ibiganiro byibanze ku gushora imari mu nzego z’inganda n’ikoranabuhanga.
Ibi biganiro byabereye ku biro bya Perezida wa Repubulika muri Village Urugwiro ku wa 22 Mata 2026, byibanze cyane ku mahirwe yo gushyiraho uruganda rukora cyangwa rukusanya imodoka zikoresha amashanyarazi imbere mu gihugu.
Umushinga nk’uyu ufitanye isano n’ingamba u Rwanda rwihaye zo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu no kwimakaza ubwikorezi budahumanya ikirere, aho hitezwe kugabanywa imyuka yangiza ibidukikije ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ingendo.
Ibi kandi bije mu gihe isi iri guhura n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ikibazo kigira ingaruka no ku Rwanda, bigatuma gushora imari mu modoka zikoresha amashanyarazi birushaho kugaragara nk’igisubizo kirambye.
U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu gikurura abashoramari mpuzamahanga, cyane cyane mu nzego z’ingufu zisubira, inganda n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cy’udushya n’iterambere rirambye mu karere.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abashoramari

















































































































































































