Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Abana bagiye gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Mu Rwanda birateganywa ko imbuga nkoranyambaga ku bana zishobora gucubwa

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko u Rwanda ruri kureba uburyo hashyirwaho itegeko rigabanya ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bato, by’umwihariko abatarengeje imyaka 16, hagamijwe kubarinda ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridafite igenzura.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026, aho hagarutswe ku buryo abana bakoresha telefone n’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu mashuri. Yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekanye ko abana bagera kuri 46% bakoresha ikoranabuhanga bifashishije telefone, kandi hagati ya 30% na 35% muri bo bahura n’ibintu bibahungabanya igihe bari kuri murandasi.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, we yagarutse ku ngaruka zo gukoresha telefone ku bana, avuga ko bigira ingaruka ku mikurire yabo, cyane cyane mu mibereho ya buri munsi no mu mibanire n’abandi.

Ati:”Ushobora gusanga mu rugo hari abana bane ariko buri wese ari kuri telefone ye ntawuganira n’undi ndetse natwe ababyeyi ugasanga tuyiriho na kwa kuganira ngo abana bakwigireho indangagaciro z’ubunyarwanda ntibiba kuko buri wese ahugiye kuri telefone.”

Yakomeje asobanura ko igihe kinini abana bamara kuri telefone kibangamira iterambere ryabo, ndetse ko ubushakashatsi bugaragaza ko badakwiye kurenza isaha imwe ku munsi bayikoresha.

Ati: “Ababyeyi ni ngombwa ko babyumva, bakanabikurikirana kuko ari Minisiteri y’Uburezi, iy’Ikoranabuhanga na Guverinoma sibo bazakuzira mu rugo ngo barebe icyo umwana ari gukora. Ni wowe ugomba nawe kumva ko kubakurikirana bigusaba umwanya ariko birabafasha mu mikurire yabo.”

Minisitiri Paula Ingabire na we yagaragaje ko kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka ku myigire y’abana, kuko bibakuraho ubushobozi bwo kwita ku byo biga. Yavuze kandi ko hari n’ababyeyi bamwe bakoresha abana babo mu bikorwa bijya ku mbuga nkoranyambaga batitaye ku ngaruka bishobora kubagiraho mu gihe kizaza.

Yagize ati: “Nabyo ntabwo tuzabireka ngo tubireberere, nabyo tuzabikumira. Umubyeyi utashatse kubikurikirana ngo yumve ko ari umwana we dushaka kurinda ngo azagire ejo heza, icyo gihe nawe hari uburyo azafashwa ngo yumve ko uko ashaka imibereho yubu byangiza ahazaza h’umwana.”

Yakomeje asobanura ko u Rwanda ruri gukorana n’inzego zitandukanye zirimo ibigo bitanga internet, abafite imbuga nkoranyambaga ndetse n’ababyeyi, hagamijwe gushyiraho umurongo uhamye wagabanya ikoreshwa ry’izi mbuga ku bana bato.

Ati: “Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa neza, tukabijyanamo n’ibigo bitanga murandasi, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga, tukabijyanamo n’ababyeyi n’abana ku buryo umwana wese ufite munsi y’imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga atemerewe no kuzijyayo.”

Yavuze ko gushyiraho iri tegeko bishobora gufasha kugabanya ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga byibasira abana, no kubarinda kugerwaho n’ibikubiyemo bidakwiriye imyaka yabo, bityo bakarindwa ingaruka mbi z’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu Rwanda birateganywa ko imbuga nkoranyambaga ku bana zishobora gucubwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities