Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe abantu 25 bakomoka mu Rwanda bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Kisoro, hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.
Aya makuru yemejwe ku wa 3 Gicurasi 2026 n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Mate, wavuze ko abo bantu bafatiwe mu birombe bya Kirwa biherereye mu gace ka Nyarubuye, aho bacukuraga amabuye ya Wolfram.
Nk’uko Mate yabisobanuye, iperereza ryagaragaje ko abo bantu binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe, ibintu byatumye bafatwa nk’abari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu birombe bya Kirwa mu Karere ka Kisoro.”
Polisi yavuze ko ku wa 2 Gicurasi 2026 yakoze igikorwa cyo kubafata ishingiye ku makuru y’iperereza yari yahawe, isanga abantu 28 muri ibyo birombe, barimo bamaze gucukura ibilo 30 bya Wolfram.
Ati: “Tariki ya 2 Gicurasi, Polisi muri Kisoro yakoze umukwabu ushingiye ku makuru y’ipereza, aho 25 muri 28 batawe muri yombi ari Abanyarwanda.”
Polisi ya Uganda yatangaje ko abafashwe bazagezwa imbere y’ubutabera bakurikiranweho ibyaha birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse no kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ibibazo by’ubucukuzi butemewe bukorwa mu bice byegereye imipaka, aho inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba zo kubikumira.





















































































































































































