Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS riherereye mu Karere ka Karongi.
Mu bafashwe harimo uwahoze ayobora iri shuri, Mukeshimana Marcel, hamwe n’abari bashinzwe ibaruramari babiri n’uwari ufite inshingano zo gusinya za sheki z’ishuri. Abo bose barakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa rubanda, kuwunyereza no kuwukoresha mu nyungu zabo bwite.
Amakuru y’ibanze ava mu iperereza agaragaza ko amafaranga agera kuri 226,790,877 Frw ari yo akekwaho gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’imari ya Leta.
Kuri ubu, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Bwishyura, mu gihe dosiye yabo iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, kugira ngo hakurikizwe amategeko.
RIB yongeye kwibutsa abafite inshingano zo gucunga umutungo wa Leta ko bagomba kuwitaho neza no kubahiriza amategeko awugenga, igaragaza ko kunyereza umutungo wa rubanda bidindiza iterambere kandi bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Yanaburiye abantu bose ko ibyaha nk’ibi bihanishwa ibihano bikomeye, bityo buri wese akwiye kubyirinda.


















































































































































































