Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko iri gutegura uburyo bwo kongera serivisi z’ingendo rusange, hashyirwaho bisi nto zizajya zinjira mu duce dutuwemo n’abaturage kugira ngo barusheho kubona imodoka zibafasha kugera ku mihanda minini bitabagoye.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwitabira igitaramo cya Gen Z-Comedy.
Mu byo yagarutseho harimo gahunda igihugu gikomeje gushyira imbere yo gukoresha cyane bisi, by’umwihariko izikoresha amashanyarazi, nk’uburyo bwo kugabanya ingaruka zatewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uwihanganye yashimye abaturage bakomeje kugana ingendo rusange, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo ikibazo cy’ubuke bwa bisi kigabanuke, ndetse abaturage babashe kubona imodoka zibegereye.
Ati: “Hari busi ntoya tuzazana zifashe no kujya mu ma ‘Quartier’ kugira ngo abantu batangire kubonera ibyapa bya busi hafi y’aho batuye.”
Yasobanuye ko izi modoka zitezwe mu gihe cya vuba kandi ko zizafasha abaturage kuva iwabo bakabona icyo batega bitabasabye gukoresha imodoka zabo bwite.
Ati “Si ngombwa ko agenda no mu modoka ye ahubwo ashobora guhera iwe”.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje kandi ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2026 hazatangira kugezwa mu Rwanda izindi bisi nshya zizunganira izisanzwe, aho biteganyijwe ko mu gihe kitazarenza umwaka w’ingengo y’imari itaha hazaba hamaze kugera bisi zikoresha amashanyarazi zigera kuri 400.
Iyi gahunda iri mu murongo wa Leta wo guteza imbere ubwikorezi bwa rusange burengera ibidukikije no korohereza abaturage kubona serivisi z’ingendo mu buryo bwihuse kandi buhendutse.

















































































































































































