Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali cyatumbagije ingengo y’imari

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 iziyongera ku kigero kigaragara, ikagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, aho izamuka rya miliyari 844,2 Frw rishingiye cyane ku mishinga minini irimo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali ndetse no gukomeza gutera inkunga kompanyi y’indege ya RwandAir.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse cya 2026/2027 kugeza 2028/2029.

Mu bisobanuro yatanze, Murangwa yavuze ko amafaranga azaturuka imbere mu gihugu ateganyijwe kugera kuri miliyari 5.273,8 Frw, harimo imisoro n’andi mafaranga yinjizwa na Leta. Inkunga z’amahanga n’inguzanyo na byo bizagira uruhare rukomeye muri iyi ngengo y’imari, cyane cyane mu gushyigikira ibikorwa remezo n’ishoramari rya Leta.

Leta iteganya ko miliyari 3.017,2 Frw zizashorwa mu mishinga y’iterambere, harimo kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege gishya cya Kigali, gifatwa nk’umushinga w’ingenzi uzafasha igihugu kongera ubushobozi mu bwikorezi bwo mu kirere no guteza imbere ubukungu.

Minisitiri Murangwa yagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu zatumye iyi ngengo y’imari yiyongera ari ugukomeza gufasha RwandAir, ikomeje guhura n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran. Iyo ntambara yateje ihungabana ku muhanda wa Hormuz unyuramo peteroli nyinshi ku Isi, bituma ibiciro bya peteroli, gaz n’ibiribwa bizamuka ku rwego mpuzamahanga.

Ingaruka z’izamuka ry’ibiciro zatangiye no kugaragara ku isoko ry’u Rwanda, aho imibare ya Leta igaragaza ko muri Mata 2026 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 13%, bivuye kuri 9,2% byariho muri Werurwe.

Nubwo ubukungu bw’Isi bukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwihagararaho, aho buteganyijwe kuzazamuka ku kigero cya 6,8% muri 2026 mbere yo kugera kuri 7,2% mu 2027.

Minisitiri Murangwa yanagaragaje ko amafaranga yinjijwe hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2025 yiyongereyeho miliyari 46 Frw ugereranyije n’ayari ateganyijwe, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’uko ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari rigenda neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities