Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wafungiranye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari yirukanywe mu nshingano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwahagaritse mu nshingano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro, ko mu Murenge wa Ruvune, nyuma y’amakuru yavugaga ko yafungiranye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari.

Icyemezo cyo kumuhagarika cyatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’icyateye iyo myitwarire yamaganwe n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko uwo mukozi yahise akurwa mu nshingano kubera ibikorwa byafashwe nk’ibitesha agaciro ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Mu butumwa yahaye Radio1/TV1 yagize ati “Twamaze kumuhagarika, kandi ari gukurikiranwa. Yaradusebeje, yaduhesheje isura mbi.”

Iki kibazo cyari cyanavuzweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, wabinyujije ku rubuga rwa X agaragaza ko ibyo uwo Gitifu yakoze bidakwiye kandi bidashobora kwihanganirwa.

Yagize ati: “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera, ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera.”

Amakuru avuga ko aba babyeyi bafungiranywe ku wa 7 Gicurasi 2026 ubwo bari bageze ku biro by’Akagari bagiye kwishyura amafaranga ajyanye n’ibyo umwana wabo yari yibye. Umusaza wafungiwe muri ibyo biro yavuze ko yari yagiye gutanga ibihumbi 280 Frw nk’igice cy’indishyi z’ibyari byangijwe n’umwana we.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities