Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kurahirira kuyobora Uganda muri manda nshya y’imyaka itanu, mu muhango wabereye i Kampala waranzwe n’akarasisi gakomeye ka gisirikare, ndetse n’ubutumwa bwe bwibanze ku iterambere ry’ubukungu n’inganda.
Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho Museveni w’imyaka 81 y’amavuko yarahiriye imbere y’abakuru b’ibihugu, abayobozi batandukanye n’imbaga y’abaturage.
Mu rwego rwo kwerekana ubushobozi bwa gisirikare cya Uganda, ingabo ziyobowe na Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni, zamuritse ibikoresho bitandukanye birimo indege z’intambara, imodoka za gisirikare n’intwaro ziremereye.
Mu ijambo rye, Museveni yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi rya NRM rimaze imyaka 40 rihinduye byinshi mu gihugu, ariko anenga bikomeye ikibazo cya ruswa yavuze ko kigikomeje kudindiza iterambere. Yaburiye abayobozi babigiramo uruhare ko agiye gukaza ingamba zo kuyirwanya no kubakurikirana.
Perezida Museveni yavuze kandi ko igihugu cye gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro, aho gukomeza kohereza hanze ibintu bidatunganyije, bizajya bitunganyirizwa imbere mu gihugu.
Atanga urugero ati: “Ikilo kimwe cya zahabu idatunganyije baduha ibihumbi mirongo itandatu by’amadolari, ariko ikilo kimwe cya zahabu itunganyije ku isoko kigura ibihumbi ijana na mirongo itandatu n’umunani by’amadorali… Nimwumve iryo tandukaniro!”.
Yanongeye gusaba ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, kugira ngo haboneke isoko rinini ryafasha ubukungu bw’akarere gukura. Agira ati “Kuko nibwo tuzaba dufite isoko rinini ku bicuruzwa byacu twese”.
Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda nyuma yo gutsinda amatora yo muri Mutarama 2026 ku majwi 71%, mu gihe uwo bari bahanganye cyane, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yagize 24% by’amajwi.
Mu kurahira kwe, Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yari ahagaze iruhande rw’umukobwa we Natasha Karugire, kuko umugore we Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri wa Siporo, atagaragaye muri ibyo birori.
Nubwo yatsinze amatora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumushinja gukandamiza abatavuga rumwe na Leta. Mu bavugwa harimo Kizza Besigye umaze igihe afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubugambanyi, ndetse n’abandi bavuga ko bahohotewe cyangwa bakaburirwa irengero mu bihe by’amatora.


















































































































































































