Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Limited n’iya Equity Group Foundation bari mu Rwanda bitabiriye inama zabo ngarukagihembwe, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rw’imari.
Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro, byari biyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, aho bagaragarije Perezida Kagame icyerekezo cy’iyi sosiyete mu gushyigikira gahunda zigamije korohereza abaturage kubona serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no guteza imbere ibisubizo bishya by’imari ku baturage bo mu Rwanda no mu karere.
Kwamamaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga biri mu ntego z’ingenzi u Rwanda rwihaye mu rwego rwo kwihutisha iterambere no kubaka ubukungu budashingira gusa ku bikorwa gakondo. Ibi kandi bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira inama mpuzamahanga zigaruka ku ikoranabuhanga n’iterambere ry’imari, zirimo Africa CEO Forum 2026 n’izindi zigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.
Equity Group Holdings Limited ni imwe mu bigo bikomeye by’imari muri Afurika y’Iburasirazuba, ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Iki kigo kikaba kimaze igihe gishyira imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga no gufasha ubucuruzi buciriritse kubona inguzanyo n’ubundi bufasha bw’imari.
Mu minsi ishize kandi, Equity Group yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya IFC agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi, imishinga y’urubyiruko ndetse n’ubukungu bushingiye ku guhanga udushya muri Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibigo by’imari mpuzamahanga nk’iki bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere gahunda yo kwagura serivisi z’imari no kongera ubushobozi bw’ubukungu bw’abaturage binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga ibisubizo bishya bijyanye n’isoko rya Afurika riri gukura.

















































































































































































