Umusore w’imyaka 28 witwa Tuyishimire Leandre wari utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kumara iminsi asangira n’inshuti ze,inzoga zizwi nk’“ibyuma”, bishimira igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Arsenal FC.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, aho amakuru avuga ko uyu musore yari amaze iminsi ari kumwe n’abandi basore batatu banywa izi nzoga mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Amakuru ava aho byabereye avuga ko ku mugoroba wo kuri uwo munsi, Leandre yaje kugira ikibazo gikomeye cy’ubuzima ari kumwe na bagenzi be, bahita bahamagara imbangukiragutabara. Icyakora, iyo mbangukiragutabara ihageze basanze yamaze gushiramo umwuka.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko aba basore bari bamaze igihe bateranira hamwe banywa izi nzoga zikunze kwitwa ibyuma, ndetse bamwe bagaragaza impungenge z’uko zishobora kuba zaragize uruhare muri uru rupfu.
Umwe mu baturage yagize ati: “Mugenzi wawe muziranye inzoga nizo zimwishe”.
Bamwe mu baturage kandi bavuze ko nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri, ndetse ngo yari yaragiriwe inama n’abaganga yo kwirinda kunywa inzoga, ariko akomeza kuzinywa kubera imibereho y’ikigare.
Abo baturage banagaragaza ko benshi banywa izi nzoga batajya babanza kurya, kandi bakanywa inzoga zifite urugero ruri hejuru rwa alcool, ibintu bavuga ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yavuze ko uyu musore yari yarabujijwe kunywa inzoga n’abaganga kubera uburwayi yari afite.
Yagize ati: “Yari amaze iminsi atari mu rugo ababyeyi be rero bagerageza ku muhamagara baramubura, baza guhamagarwa uyu munsi bababwira ko ameze nabi.”
Polisi yavuze ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rizagaragaza icyateye urupfu rwe, mu gihe abo bari kumwe na bo bakomeje kubazwa.
Inzego z’umutekano zongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane ku bantu bafite uburwayi budakwiye kuvangwa no kunywa alukoro.

Ibi n’ibyuma aba basore banyweye

















































































































































































