Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Col. Lausanne Ingabire yaherewe impamyabumenyi mu masomo ya gisirikare muri Kenya

Iburyo Col. Lausanne Ingabire wahawe impamyabumenyi

Umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Col. Lausanne Ingabire, yarangije amasomo y’icyiciro cyo hejuru ahabwa Abofisiye Bakuru ba gisirikare muri National Defence College yo muri Kenya (NDC-Kenya).

Uyu musirikare w’umugore uri mu bahawe ipeti rya Colonel mu mwaka wa 2023, ari mu basirikare 71 barangije ayo masomo nyuma y’umwaka umwe bahugurwa ku bijyanye n’ubuyobozi bwa gisirikare n’imiyoborere y’inzego z’umutekano.

Abasoje aya masomo bakomokaga muri Kenya ndetse no mu bindi bihugu icyenda birimo n’u Rwanda. Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye tariki ya 26 Gicurasi 2026, biyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo muri Kenya, Soipan Tuya.

Byitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri, hamwe n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Kenya ndetse n’abasirikare bakuru b’icyo gihugu.

Nyuma yo gusoza ayo masomo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yifatanyije na Col. Lausanne Ingabire mu kumushimira no kumwifuriza gukomeza guhagararira neza igihugu.

Amb. Rwamucyo yanashimiye impano Col. Ingabire yahaye ishuri rya gisirikare ryamuhuguye, aho bivugwa ko yatanze amaboko mu bikorwa byo gutegura impano y’icyubahiro mbere yo kurangiza amasomo. Yagaragaje kandi ko ubufatanye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya bukomeje gutera imbere mu buryo bufatika.

Col. Lausanne Ingabire afite uburambe mu nzego za gisirikare no mu buyobozi. Mu mwaka wa 2011 yize amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Cyami yo mu Bubiligi.

Mu kazi ke ka gisirikare, yakoze inshingano zitandukanye ku Birindiro Bikuru bya RDF, yigisha no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ndetse no mu rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.

Yanayoboye Ishami rya RDF rishinzwe Ubutwererane bwa Gisirikare n’Abasivili (J9), ndetse yongera kwihugura muri US Army Command and General Staff College iri Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Col. Ingabire kandi yagiye yoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’umutekano n’ubuyobozi.

Azwi kandi mu kuyobora amatsinda y’abasirikare b’u Rwanda mu ngendoshuri n’amahugurwa mpuzamahanga, harimo urugendo rw’abofisiye ba RDF rwabereye mu bigo bya gisirikare byo muri Sri Lanka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities