Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi ko imikorere ishingiye ku bufatanye, ubunyangamugayo no gushyira imbere inyungu rusange ari byo bifasha inzego za Leta kugera ku nshingano zazo no guteza imbere igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku bayobozi baherutse kurahira, Perezida Kagame yagaragaje ko iyo umuyobozi ayobowe n’inyungu ze bwite aho gukorera abaturage, bishobora kugira ingaruka ku bandi ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Iyo ukoze nabi, ukurikiye inyungu zawe bwite, bigira ingaruka ku bandi kandi bikagira n’ingaruka mbi ku gihugu. Mujye mwibuka kubitandukanya.”
Perezida Kagame yavuze ko akenshi ibibazo bigaragara mu buyobozi bidaterwa no kubura ubushobozi, ahubwo bishingira ku kutagira umuco wo gukora neza, kutemera amakosa cyangwa kudashaka gukosora ibitagenda uko bikwiye.
Yagaragaje ko hari igihe abayobozi bahabwa amahirwe menshi yo kwikosora, ariko iyo bigaragaye ko ibibazo bikomeje, gufata izindi ngamba birushaho kuba ngombwa kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zitangwe neza.
Agaruka ku mpinduka zikunze kuba mu buyobozi, Perezida Kagame yasobanuye ko zigamije kunoza imikorere no gutuma inshingano zubahirizwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Abantu bashobora kuvuga bati ‘aba ba Minisitiri bahindutse vuba.’ Yego, bahindutse vuba, ariko mujye mwibaza impamvu. Impamvu iroroshye: iyo abashinzwe kuyobora igihugu cyangwa izindi nzego batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, habaho kubanza kwihangana no kubaha amahirwe yo kwikosora inshuro nyinshi. Ariko iyo bigaragaye ko ibibazo bikomeza, impinduka ziba ngombwa kugira ngo akazi gakorwe neza kandi inyungu z’abaturage zirusheho kurindwa.”
Yakomeje asaba abayobozi bashya kurangwa n’ubwitange, gukorera ku ntego no guhora bazirikana ko inshingano bahawe zigamije gukorera Abanyarwanda no guteza imbere igihugu.
Mu bayobozi baherutse kurahirira inshingano nshya harimo Damien Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Antoine Marie Kajangwe wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse na Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Harimo kandi Col. Claudien Bizimungu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Judith Mbabazi wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), na CP Théos Badege
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.
Perezida Kagame yasoje yibutsa aba bayobozi ko abaturage bategereje ibisubizo bifatika, bityo ko bagomba gukora bashyira imbere inshingano, ubunyamwuga n’inyungu z’igihugu.

Perezida Kagame yasabye abagiye mu nshingano nshya kwita kubyo bashinzwe

















































































































































































