Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imibereho myiza

Kamonyi: Imiryango 21 yabanaga mu buryo butemewe yasezeranye imbere y’amategeko

Imiryango irenga 20 yo mu karere ka Kamonyi yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye

Mu rwego rwo gushimangira ituze n’iterambere ry’imiryango, abantu 21 bo mu Karere ka Kamonyi bashyize umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe abandi baturage borojwe amatungo agamije kubafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa 19 Kamena 2026 ku bufatanye bw’Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR), Compassion International ndetse n’imishinga ikorera muri ako karere. Mu bashyingiranywe harimo imiryango yari imaze imyaka itandukanye ibana itarasezeranye imbere y’amategeko.

Abayobozi bavuga ko gusezeranya imiryango biri mu bikorwa bifasha kubaka ingo zikomeye, kurengera uburenganzira bw’abashakanye n’abana, ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uwanyirigira Jeanne, umwe mu basezeranye, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko yari amaze imyaka itanu abana n’umugabo we ariko bakaba batarashyira umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati: “Ni umunsi mwiza, hamwe muba muvuze ko reka ukubana kwacu tugushyire mu mategeko na Leta ibyemeza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, yavuze ko gushyingira imiryango mu buryo bwemewe n’amategeko bitanga umutekano ku bashakanye no ku bana babo, kuko bibafasha kubaho bafite uburenganzira busesuye.

Ati: “Mu nshingano abagize umuryango nk’umugabo n’umugore bahabwa n’itegeko ry’Umuryango n’Abantu rya 2024 ribabwira y’uko umugabo n’umugore bombi bategetswe gutunga urugo. Barabanza bakaba abayobozi b’urugo hanyuma hakiyongeramo inshingano zo gutunga urugo. Bombi rero bahahira urugo, barafatanya, umwe azana iki undi akazana iki.”

Muri uwo muhango kandi, abaturage batishoboye bahawe amatungo atandukanye arimo ihene n’inka mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho yabo.

Pasiteri Bizimana Jerome, uyobora Piresibiteri ya Remera muri EPR, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri mu murongo w’ivugabutumwa rishingiye no ku guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Abantu twigisha ijambo ry’Imana tuba tugamije ko banagira n’imibereho myiza kugira ngo babashe kwibeshaho. Nk’uko narimbivuze ko ari igikorwa cy’urukundo, abahawe amatungo turabasaba nabo kuzabigenza uko bitura, ntibizirikane bo ubwabo gusa, bakumva ko amatungo bahawe azabyara bakoroza n’abandi.”

Mu Murenge wa Nyamiyaga, imiryango 95 yorojwe ihene, mu gihe indi 16 yo mu Murenge wa Gacurabwenge yorojwe inka. Abaturage bahawe ayo matungo bavuga ko ari intambwe ikomeye izabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Uwamariya Solange, umwe mu bahawe inka, yavuze ko yari asanzwe ahanganye n’ibibazo by’ubukene ariko ko ubu afite icyizere cyo kuzamura imibereho y’umuryango we.

Ati: “Kwari ukubaho umuntu aca inshuro. Ugahinga ariko ntiweze kuko nyine nta gafumbire wabaga washyizemo ariko ubu umuntu yizeye kubona ifumbire akajya ahinga akeza.”

Habineza Jean Pierre na we yavuze ko inka yorojwe izamufasha kubona amafaranga no kwita ku bana be.

Ati: “Iyi nka nibyara amata azaboneka mbe nagurisha, abana ntibabure ikaramu n’ikayi ngo bajye ku ishuri.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabye aborojwe amatungo kuyafata neza no gukomeza umuco wo kwitura, kugira ngo n’indi miryango ibashe kugerwaho n’aya mahirwe.

Iki gikorwa cyagaragaje ko gusezeranya imiryango no kuyifasha mu bikorwa by’iterambere ari imwe mu nzira zifasha abaturage kubaho bafite umutekano, imibereho myiza n’icyizere cy’ejo hazaza.

Imiryango irenga 20 yo mu karere ka Kamonyi yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities