Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, agaragaza ko ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye imibereho n’iterambere ry’abana mu Rwanda. Asaba inzego zose z’umuryango nyarwanda gufatanya bagahuza imbaraga mu kubikumira no kubihashya.
Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rulindo, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage ku ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo gusambanya abana. Yagaragaje ko iki kibazo kidahungabanya gusa uburenganzira bw’umwana, ahubwo ko kinagira n’ingaruka zikomeye ku buzima, ku burezi ndetse no ku mibereho ye y’igihe kirekire.
Minisitiri Uwimana yavuze ko imibare y’umwaka ushize igaragaza uburemere bw’iki kibazo, aho abana benshi basambanyijwe banabyara bakiri bato.
Yagize ati: “Abana basambanyijwe kumva ngo ni bacye mu karere, ariko turebye ku rwego rw’igihugu muri 2025 hasambanyijwe abana barenga ibihumbi 25.Abo baturage murabumva ? abanyarwanda basambanyijwe baranabyara, abana ibihumbi 25 barabyaye”.
Yasobanuye ko iyo mibare ihwanye n’abaturage b’umurenge wose, agaragaza ko ikibazo gikwiye gufatwa nk’icyihutirwa kandi gisaba ingamba zihariye.
Ati: “Umurenge wanyu bambwiye ngo ni ibihumbi 21 by’abaturage bagize umurenge. Ni ukuvuga ko umwaka ushize abana babyaye abaturage barenze umurenge wanyu. Mu gihugu cyacu twinjijemo abaturage barenze uyu murenge”.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko hari imiryango igihitamo guhishira abakora ibi byaha kubera impamvu zitandukanye zirimo isano cyangwa kwirinda amakimbirane, nyamara ibyo bikaba bitiza umurindi ikibazo. Yasabye abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru y’abakekwaho gusambanya abana kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Yibukije ko abakora ibi byaha badakwiye kwihanganirwa aho bari hose, kabone n’iyo baba barimutse cyangwa bihishe ahandi, ahubwo ko bagomba gushyikirizwa ubutabera.
Abasesenguzi bavuga ko ubukene buri mu mpamvu zituma bamwe mu bana bagwa mu mutego w’ababashukisha ibintu bitandukanye, bikarangira batewe inda bakiri bato. Ibi bituma bamwe bahagarika amashuri, bagahura n’ubuzima bugoye ndetse n’abana babo bakagira ibyago byo gukurira mu mibereho itari myiza.
Minisitiri Uwimana yasabye inzego z’ibanze, imiryango, amadini n’amatorero ndetse n’abaturage muri rusange gukomeza ubukangurambaga bwo kurinda abana no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana, ashimangira ko kurengera umwana ari inshingano za buri wese.

Minisitiri Uwimana yasabye ababyeyi n’abandi kurinda abana ihohoterwa

















































































































































































