Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB yataye muri yombi abantu 80 bakekwaho uruhare mu gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu 80 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, mu iperereza ririmo gukorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri abo bantu, 16 bamaze kugaragazwa imbere y’itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, mu gihe RIB ivuga ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abandi bakekwa bikomeje.

Mu bafashwe harimo Ntihanabayo Samuel, uzwi ku izina rya Kazungu, uvugwaho kuba nyiri ndetse n’umuyobozi w’uruganda Ingufu Gin, rukekwaho gukora ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa. Yagaragajwe ku wa 8 Kanama 2026 ari kumwe n’abandi bantu bakekwa gukorana n’urwo ruganda, barimo ushinzwe kugenzura ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro.

RIB kandi yatangaje ko yafashe Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa muri Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ndetse n’abandi bakekwa kugira aho bahuriye n’ibigo n’inganda bitandukanye, birimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

Ibi bikorwa by’iperereza bikomeje nyuma y’igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, ryatumye inganda 148 zikora ibinyobwa bisembuye zifungwa kuva ku wa 2 Kanama, ndetse n’ibicuruzwa byazo bihagarikwa ku isoko.

Igenzura ryagaragaje ibibazo birimo ikoreshwa rya ethanol itatunganyijwe uko bikwiye, ibintu inzego z’ubuzima zivuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa.

Leta ivuga ko kuva muri Mutarama 2026, inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze gukorana n’impfu z’abantu 50, mu gihe abandi 100 bavuga ko bahumye. Hari kandi abagera ku 11,000 bivugwa ko bagize ibibazo byo kuba imbata z’izi nzoga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ritibanda gusa ku bafite inganda cyangwa abazikoramo, ahubwo ko riri no kureba uruhare rw’abantu bashinzwe ubugenzuzi, gutanga ibyangombwa, abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abandi bakoraga ibikorwa nk’ibi mu buryo butemewe.

Ati “Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.”

RIB ivuga ko mu byagaragaye mu igenzura harimo gukoresha ibikoresho byarengeje igihe cyagenwe cyo gukoreshwa, gukoresha ibipimo bitemewe ndetse no gukora ibinyobwa hagamijwe inyungu z’ababikora, hatitawe ku ngaruka bishobora guteza ku buzima bw’abaturage.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bazakomeza gushakishwa no gufatwa, ashimangira ko ibikorwa by’inzego z’ubugenzacyaha bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n’ubundi rirakomeje…Mu by’ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw’abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.”

Mu bindi byagaragajwe n’igenzura harimo inganda zakoraga zitanditse, izakoraga ibicuruzwa bitarabona ibyangombwa bisabwa ndetse n’izitubahirizaga ibisabwa ku isuku n’ahagenewe gukorerwa ibikorwa byo gutunganya ibinyobwa.

RIB yavuze kandi ko hari aho abagenzuzi bagiye bahura n’imbogamizi mu gihe bakoraga inshingano zabo. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri muntu ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rugamije gukurikirana abishora mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, no gufata ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities