Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Urubyiruko 20 rwaguwe gitumo muri house party ruri kunywa inzoga zitemewe

Ifoto yo mugihe cya CoVID 19 y'urubyiruko rwizege gufatirwa mu birori bya house party (Umuseke)

Urubyiruko 20 rwafatiwe mu birori bizwi nka house party mu Mujyi wa Kigali, ruri kunywa ibinyobwa bisembuye birimo inzoga zari zarakuwe ku isoko ry’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe na Radio/TV10 avuga ko Polisi y’u Rwanda yahise iburira abategura ibirori n’ababigiramo uruhare kwirinda gukoresha inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa izamaze gukurwa ku isoko. Polisi ivuga ko abakomeza kuzikoresha baba binyuranyije n’amategeko kandi bashobora kubihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko hari abitabiriye ibirori bafashwe banywa inzoga zari zaraciwe ku isoko.

Yagize ati: “Twatanga urugero nk’abafashwe mu Murenge wa Niboyi bafite ibirori, ariko bari kunywa inzoga zimwe zanakuwe ku isoko. Twagira ngo rero twihanangirize abaturage, abagira ibirori bitandukanye, kwirinda gukoresha inzoga zavanywe ku isoko ryo mu Rwanda. Ababikora ni ukwigomeka ku mategeko, ariko tunabibutse ko bagomba guhanwa.”

Muri Kicukiro kandi, Polisi iri gukurikirana ibikorwa byo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu nganda ebyiri ziherutse gufungwa, Yego Manufacturers na Kasesa Gin, harimo gukurwamo amakarito arenga 38,000 y’ibinyobwa bisembuye byategetswe gukurwa ku isoko.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko igiye kurushaho gukurikirana imyitwarire mibi ijyana n’ubusinzi, cyane cyane mu rubyiruko. Umuvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufata imyitwarire mibi nk’ibisanzwe by’igihe rugezemo.

Yagize ati: “Ntabwo tuzareka ngo abantu bafite imyitwarire mibi baterwa n’ikintu bita gutwika, hanyuma bakarangiza bavuga ngo ni uko urubyiruko rw’iki gihe rumeze.”

Polisi yanavuze ko abafite utubari n’utubyinro bazahabwa amabwiriza agomba kubafasha gukumira imyitwarire mibi ibera muri ibyo bibanza. ACP Rutikanga yagize ati: “Abakora mu tubari, mu tubyiniro… imyitwarire mibi y’abantu ibera aho na bo izaba inshingano yabo.”

Polisi kandi yavuze ko izakorana n’abategura ibitaramo ndetse n’aba DJ mu rwego rwo gukumira imyitwarire idahwitse igaragara mu tubyiruko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities