Munezero Jeanne d’Arc
Ubuhinzi bw’ibigori bukomeje gutezwa imbere aho abahinzi na bo, bashimangira ko batagihura n’igihombo gikabije kuko babonera imbuto ku gihe kandi nziza ndetse n’inyongeramusaruro. Bashimangira ko umusaruro wabo, ugenda uzamuka aho ubu wavuye kuri hegitari ebyiri ukaba ugeze kuri hegitari umunani kandi bitarigeze bibaho.
Aba bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Musanze, ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama.rw, bavuga ko kuba barabonye imbuto nziza y’ibigori, kandi ikaba isigaye ibonekera ku gihe, byatumye umusaruro wabo uzamuka, ndetse batakigira igihombo cyaturukaga ku kudahingira igihe no guhinga imbuto mbi kubera kubura iyujuje ubuziranenge, bikabaviramo igihombo bikabaca n’intege mu buhinzi bwabo bwatumaga babaho.
Dusingizumukiza Filmini ni umuhinzi w’ibigori mu karere ka Burera, avuga ko ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bufasha umuhinzi kwikura mu bukene ndetse no kwiteza imbere.
Agira ati “Ubundi twajyaga tumara guhinga no gutegura ubutaka ariko twagera igihe cyo gutera twajya ku bashinzwe kuduha imbuto, bityo tukayibura, bigatuma dutera izacu dusanganwe, harimo iyitwa Nyirabugori tukaba ariyo duhinga, kandi mu by’ukuri nta musaruro itanga. Ubwo indi ikazaza isanga twaramaze gutera bigatuma duhomba, ubundi rimwe kubera kutabona iyujuje ubuziranenge, ugasanga byaraduhombeje cyane.”
Akomeza agira ati “Turashimira RAB ko yadufashije ikaba yarazanye imbuto kare tutazongera kuyibura, tukaba tuzahingira ku gihe natwe nk’abahinzi tugiye kuzamura umusaruro, twikure mu bukene, kuko iyo uhinze imbuto nziza utahombye ntiwabura hegitari ivamo toni umunani cyangwa icumi; ariko iyo ari mbi nta n’ibiro mirongo itatu ukuramo.”
Nyirandayisenga Ester na we ni umuhinzi wo mu karere ka Musanze, avuga ko bajyaga bahinga rimwe na rimwe ntibabone umusaruro kubera kutabonera imbuto ku gihe cyangwa bakabona izitizewe bakarumbya.
Agira ati “Kubera ibihombo byinshi twagiye tugira bitewe no kutabonera imbuto ku gihe cyangwa tugahinga imbi zitizewe, byagiye biduca intege aho kugira ngo tuzamuke tukabona dusubira inyuma; bituma tuba duhagaritse ku bihinga, kandi twishimiye uburyo RAB yongeye gutekereza ku bahinzi cyane, ikaba igiye kujya idushakira imbuto nziza, kandi tukazajya tunazibonera ku gihe, kuko mbere no kubona imbuto yizewe yujuje ubuziranenge byabaga ari ikibazo. Ubu tugiye gushyiramo imbaraga mu guhinga natwe tukabasha kwikura mu bukene.”

Akomeza avuga ko ikindi kibazo bagihura na cyo ari icyo guhendwa n’abaguzi bakaba basaba ko n’igiciro bagurirwaho na cyo cyakongera kigatekerezwaho bakaba bakizamura kuko ifumbire n’ibyo bakoresha na bo bibahenda bikarangira nta nyungu igahije bakuramo.
Innocent Ntamuhoranye ni umuyobozi w’abatubura imbuto mu Rwanda, yizeza abahinzi bagenzi be ko imbuto n’ifumbire byamaze kubageraho biri mu bubiko bwazo, rero bashishikariza abaturage kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kugira ngo bazabashe kubonera imbuto ku gihe kandi bakanategura ubutaka kare kugira ngo imvura izagwe imbuto bazifite bahite batera.
Agira ati “Abahinzi bagenzi banjye ndabagira inama yo kwitegura neza ku buryo igihe cy’ihinga nikigera tuzahita duhinga, kuko ubuhinzi budufatiye runini nk’abaturage. Guhinga kare bidufasha kugira umusaruro mwiza iyo wahingiye ku gihe kandi ugahinga imbuto nziza wayikuye ahantu hizewe bitanga umusaruro. Tugiye dufite amakopanyi ari ahantu hatandukanye mu gihugu acuruza imbuto nziza.”
Akomeza ati “Turahiganwa twuzuzanya kugira ngo tuzabashe guhindura ubuhinzi bwa hano mu Rwanda. Ikindi ni ukugenda tubigisha uburyo bahinga kijyambere kugira ngo ubuzima bw’umuhinzi buhinduke. Ikindi ni uko duhari ngo tubarebere hatagira ababaha imbuto mbi, kandi twiteguye kubafasha guhinga kinyamwuga. Ikindi abahinzi bakwiye kumenya ni uko iyo imvura iguye ari igihe cyo guhinga atari igihe cyo kujya kugura imbuto kuko na byo bibakereza.”
Nsengiyumva Felix akorera ikigo cy’igihugu gushinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi -RAB, akaba ashinzwe ubutubuzi bw’imbuto muri Kenya Seed Campany Ltd.
Agira ati “Umusaruro w’imbuto ya H628 ari imbuto ikunzwe n’abahinzi. Ahanini usibye no gutanga umusaruro iyo umaze gusarura ibigori, ibiti byayo babyifashisha bahinga ibishyimbo. Icyo nabwira abahinzi ni uko imbuto zamaze kugera ku bagoridira, ntabwo bazakererwa igihe cy’ihinga, kuko imbuto irahari kandi yizewe izabaha umusaruro uhagije.”

Hakirumurame Xavier ukorera ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirinzwa by’amabwiriza y’ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, akaba ahagarariye by’agateganyo ishami rishinzwe kugenzura ibyubuziranenge mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko abahinzi bakwiye kugira icyizere, kuko izi mbuto zemerewe gutuburirwa mu Rwanda, abatubuzi bazihawe RICA; na yo izikurikirana mu guterwa no kugeza zihagarariwe, bagafataho n’impagararizi zikajyanwa gupimwa muri laburatwari zikarebwa ko zujuje ubuziranenge zigahabwa icyangombwa.
Agira ati “Abahinzi batekane kuko izi mbuto zujuje ubuziranenge, zakorewe ubugenzuzi kuva zajya mu murima kugeza zisaruwe kandi zarapimwe, harebwe ko ubuziranenge bwose bwuzuye. Iyi Kenya Seed Campany Ltd, ni ikigo nk’ibindi byose bikorera mu Rwanda, bifite ishingano mu gutubura imbuto. Buri kigo cyose gitubura imbuto, mbere y’uko babikora begera RICA bakarebera hamwe mu kunyura mu nzira zose kugira ngo imbuto izajye ku muhinzi yujuje ubuziranenge.”
Akomeza ati “Icyo dusaba ibigo bitubura imbuto, ni ukujya byubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’imbuto, kuko haba hari amategeko n’amabwiriza agena uburyo gutubura imbuto bikorwa, ku buryo bwuzuje ubuziranenge. Uku kuba bereka abaturage uburyo gutubura imbuto bikorwamo, na byo ni ingenzi kandi bitanga icyizere…”



















































































































































































