Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakora ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Nyabarongo barasaba ko gitunganywa

Nyuma yo guhomba miliyoni 1000 Frw barasaba ko iki gishanga bakoreramo ubuhinzi cyatunganywa

Abakora ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Nyabarongo barasaba igitunganywa nyuma yo guhomba asaga miliyoni 100 Frw

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Nyabarongo, mu Karere ka Karongi, barasaba Leta kugishyira mu bikorwa imishinga yo kugitunganya no kugenzura amazi, bavuga ko kuzura k’umugezi wa Nyabarongo bikomeje kubateza igihombo gikomeye.

Aba bahinzi bo mu tugari twa Shyembe na Nyarunyinga, mu Murenge wa Murambi, bavuga ko muri Mata 2026 amazi ya Nyabarongo yarenze inkombe, akagera mu mirima y’umuceri, bigatuma umusaruro wari witezwe ubura.

Babonangenda Schradrack, umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga ku buso bwa are esheshatu, avuga ko ubusanzwe ashobora kubona umusaruro w’ibilo 400, bifite agaciro karenga ibihumbi 400 Frw, ariko ko mu gihembwe giheruka atawubonye.

Ati “Mu gihembwe cy’ihinga gishize nahombye ibihumbi 400 Frw kubera ko umugezi wuzuye amazi akarengera ku muceri”.

Ikindi kibazo aba bahinzi bahura na cyo ni uko ibigo by’ubwishingizi byanze kubishingira umusaruro wabo, kubera ko igishanga kitaratunganywa ku buryo bwizewe.

Abahinzi bo mu matsinda atatu bakorera muri iki gishanga bavuga ko kubura ubwishingizi bibasiga mu gihombo igihe amazi yangije imyaka.

Ati “Batubwiye ko badashobora kuduha ubwishingizi bw’umuceri kubera ko iki gishanga kidatunganyije. Icyo twifuza ni uko Leta yadufasha iki gishanga kigatunganywa”.

Uwamariya François, uhinga umuceri kuri are zirindwi, avuga ko gutunganya igishanga byatuma ubuso buhingwaho bwiyongera, kuko hari ibice bitandukanye bidakoreshwa kubera imiterere y’amazi.

Ati “Icyo mwadukoreraho ubuvugizi ni uko igishanga cyacu kubera kuzurirwa cyatunganywa. Nanjye ndi mu bo cyateye igihombo muri Mata uyu mwaka wa 2026 ubwo giheruka kuzura”.

Akarere kavuga ko hakenewe inyigo n’ishoramari

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko gutunganya iki gishanga bisaba ishoramari ndetse n’inyigo igomba kubanza kugaragaza uko cyatunganywa hatangijwe ibidukikije.

Ati “Ntabwo ari ahantu hanini, ariko nanone uko haba hangana kose kuhatunganya ni ingenzi. Ni ishoramari risabwa. Turabyifuza ariko bigendana n’inyigo dukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi inajyana n’amategeko y’icyo gishanga no kureba niba koko kiri mu bishanga bigomba gutunganywa bitabangamiye ibidukikije”.

Meya Muzungu avuga ko kugeza ubu nta nyigo irakorwa igaragaza niba gutunganya iki gishanga byakorwa mu buryo butagira ingaruka ku mugezi wa Nyabarongo.

Iki gishanga gifite hegitari 25 zikoreshwa mu buhinzi bw’umuceri, aho mu gihembwe cy’ihinga gishobora gutanga toni zigera ku 100. Abagikorera bavuga ko kiramutse gitunganyijwe neza, ubuso buhingwaho bwagera kuri hegitari 40, umusaruro na wo ukazamuka ukagera kuri toni 160 ku gihembwe.

Kugeza ubu, abahinzi barenga 50 ni bo bakorera muri iki gishanga, bibumbiye mu matsinda atatu.

Imibare y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi igaragaza ko umusaruro w’iki gishanga ushobora kugera kuri toni 100 mu gihembwe. Kubera ko ikilo cy’umuceri kigura amafaranga arenga 1,000 Frw, abahinzi bavuga ko igihombo batewe n’umwuzure wo muri Mata 2026 kirenga miliyoni 100 Frw.

Aba bahinzi basanga gutunganya igishanga no gushyiraho uburyo bwo kugenzura amazi byabafasha kurinda imyaka yabo, kongera umusaruro ndetse no kugira amahirwe yo kubona ubwishingizi bw’ibihingwa.

Nyuma yo guhomba miliyoni 1000 Frw barasaba ko iki gishanga bakoreramo ubuhinzi cyatunganywa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities