Abakuru b’ibihugu batandukanye muri Afurika bakomeje kugera mu Rwanda aho biteganyijwe ko bitabira inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum 2026, igiye kubera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.
Mu bamaze kugera i Kigali harimo Perezida Ahmed Bola Tinubu wa Nigeria, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania ndetse na Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon. Perezida Tinubu yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, mu gihe abandi bayobozi bakiriwe n’abaminisitiri batandukanye ba Guverinoma y’u Rwanda.
Iyi nama yitezweho guhuza abarenga 2800 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari, abayobozi b’ibigo bikomeye ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Mu bazayitabira kandi harimo Perezida Paul Kagame, William Ruto wa Kenya na Mamadi Doumbouya wa Guinée.
Ikiganiro kizafungura iyi nama kizahuza Perezida Kagame n’abayobozi bakomeye mu rwego rw’ishoramari n’ubukungu barimo Jean Guy Afrika uyobora Rwanda Development Board, Makhtar Diop ndetse na Amir Ben Yahmed. Ibiganiro byinshi bizibanda ku mahirwe y’ishoramari ari muri Afurika no ku buryo urwego rw’abikorera rwagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’umugabane.
Mu bindi biganiro biteganyijwe harimo icyihariye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, kizitabirwa n’abayobozi bo muri Rwanda Development Board, Zipline, Rwanda Social Security Board ndetse n’ibigo bikomeye bikorera mu rwego rw’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikorwaremezo.
Ku ruhande rwa siporo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, azaganira n’abafatanyabikorwa ku buryo ibikorwa remezo bya siporo n’amarushanwa mpuzamahanga byafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.
Muri iyi nama kandi hitezwe Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu bikorwsha ururimi rw’igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie), wamaze kugera mu Rwanda kugira ngo yitabire ibiganiro bizibanda ku bufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera mu guteza imbere ishoramari n’ubukungu bwa Afurika.
Abategura iyi nama bavuga ko Africa CEO Forum 2026 izatanga umwanya wo kurebera hamwe uburyo Afurika yakomeza kubaka ubukungu bushingiye ku bufatanye, ishoramari rirambye no guteza imbere ubushobozi bw’ibihugu byayo.


















































































































































































