Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu 11 bamaze gusubizwa imodoka bibwe

ACP Tony Kuramba ashyikiriza Sam Badege ibyangombwa by'imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa muri Uganda

Ibi bitangazwa na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko ku wa 13 Mata 2016, imodoka yuzuza umubare wa 11 yari yaribwe n’umushoferi akayijyana mu gihugu cya Uganda yasubijwe nyirayo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva mu mwaka ushize wa 2015, imaze gufata imodoka 11 no kuzisubiza ba nyirazo.

Nk’uko bitangazwa na Poilisi y’igihugu, ku wa gatatu tariki ya 13 Mata, Polisi y’u Rwanda yasubije Badege Sam, imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulaki RAC 003 E, yari yaribwe n’umushoferi we akayijyana muri Uganda.

ACP Tony Kuramba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, washyikirije iyi modoka Badege, yavuze ko nyuma y’aho Badege abagerejeho ikibazo cye cy’uko imodoka ye yibwe ikajyanwa muri Uganda, Polisi y’u Rwanda yavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda iyisaba gufasha uyu munyarwanda akabona imodoka ye.

Yagize ati “Amaze kutugezaho ikibazo cye, akatubwira ko umushoferi yibye imodoka ye akayijyana Uganda, twavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda, tumuha impapuro zisaba ubufasha Polisi ya Uganda, ajyayo nabo baramufasha abona imodoka ye.”

ACP Kuramba yakomeje avuga ko iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko kigaragaza imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu.

Ati “Ibi ni ibyo kwishimira, kuko tumaze iminsi dusubiza imodoka zibwe mu mahanga zigafatirwa mu Rwanda. Iki ni ikigaragaza ko na Polisi z’amahanga nazo zidufasha iyo tuzisabye ubufasha, haba mu kurwanya ibyaha nk’ibi by’ubujura bw’imodoka, ndetse n’ibindi byaha ndengamipaka.”

Nyuma yo gusubizwa imodoka ye, Badege yashimiye ubushobozi, ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’umubano mwiza ifitanye na Polisi z’ibindi bihugu, aho yagize.

Ati “Ndishimye cyane kuko nongeye kubona imodoka yanjye yari imaze hafi amezi 2 ibuze. Rwose maze kumenya ko yambutse ikarenga umupaka w’u Rwanda, nahise nta icyizere cyo kongera kuyibona, ariko naraje mbibwira Polisi y’u Rwanda, impa ubufasha bushoboka bwose kugeza nyibonye. Ndabwira abantu bose ko igihe cyose imodoka zabo zibwe bajya bahita baza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko ntayo itagaruza.”

Badege yavuze ko kugira ngo iyi modoka ibure, ari umushoferi we wayibye akayijyana Uganda, yagera Kabalagala agakora impanuka, nyuma aza guhamagara inshuti ye hano mu Rwanda ko yakoze impanuka asaba ubufasha. Uyu mugenzi we na we aza kubwira Badege, ahita amenya irengero ryayo, na we aza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda. Uyu mushoferi akaba agishakishwa kuko yahise aburirwa irengero.

Panorama

ACP Tony Kuramba ashyikiriza Sam Badege ibyangombwa by'imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa muri Uganda

ACP Tony Kuramba ashyikiriza Sam Badege ibyangombwa by’imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa muri Uganda

4 Comments

4 Comments

  1. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 21:59

    You can not imagine simply how much time I had spent for this information!

  2. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 23:31

    scrapebox ??????30????????????????5??????????????? | ????????

  3. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 08:34

    Very informative article.Much thanks again. Want more.

  4. fuck your mom

    May 23, 2016 at 20:45

    JdqK06 Thank you ever so for you blog post.Much thanks again. Awesome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities