Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda boroherejwe kubona amakuru yo kwiga mu Bufaransa

Hari ababuraga amahirwe yo kujya kongera ubumenyi mu gihugu cy’u Bufaransa bitewe no kutabona amakuru ahagije ku burezi bwaho, ariko kuri ubu ababishaka bashyizwe igorora kuko mu Rwanda hafunguwe ishami ry’ikigo kizwi nka Campus France kizajya gifasha ushaka kwiga muri iki gihugu.

Iki kigo cyafunguwe i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022 ahazwi nka Centre Culturel de la Francophonie au Rwanda, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr. Valentine Uwamariya na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse n’abandi bifuzaga kumenya amakuru ku burezi bw’iki gihugu.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe ku banyarwanda, abashishikariza kujya mu mashami ataba hano mu Rwanda.

Yagize ati “aya ni amahirwe ku bashaka kujya mu byiciro bya Kaminuza bitandukanye. Nk’uko dusanzwe dufatanya n’ibindi bihugu, nta mpamvu y’uko tutayagirana n’u Bufaransa. Ni amahirwe adasanzwe ku banyarwanda, mbashishikariza kujya muri aya mashami ataba hano mu Rwanda, kugira ngo bazagaruke barushaho gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyacu.”

Agaruka ku nyungu z’abanyarwanda ku ifungurwa ry’iki kigo mu Rwanda, yavuze ko bitazaba ngombwa kujya kuri Ambasade gushaka amakuru, ko ubishaka azajya ajya ku biro by’iki kigo bakamuha amakuru yose ndetse bakamufasha no kubona ibyangombwa nkenerwa.

Yagize ati “Abenshi ntibari bazi ko iyi gahunda iriho. Uwashakaga amakuru byasabaga ko aba afite inshuti cyangwa mwene wabo wahize,  ariko ubu nta nubwo bizaba ari ngombwa kujya kuri Amabasade, ahubwo uzajya uza hano baguhe amakuru y’aho wakwiga, ibyo wakwiga ndetse hari n’amahirwe yo kubonerwa ubufasha burimo nk’amafaranga y’ishuri n’ibindi byangombwa nkenerwa.”

Aganira n’Itangazamakuru Ambasaderi Antoine Anfré uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko iki kigo kigamije kongera umubare w’abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga mu Bufaramsa ndetse ko hari n’amahirwe yo kubona Buruse binyuze muri Campus France.

Yagize ati “Binyuze mu guhabwa amakuru n’iki kigo, turifuza kongera umubare w’abanyarwanda biga mu Bufaransa bazajya, baza hano babone amakuru ahagije kandi biboroheye ndetse iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo gutanga na Buruse.”

Ambasaderi Antoine Anfré yanakomoje ku kibazo cy’ibisa nk’Irondaruhu ryagaragajwe n’umwe mu babyeyi, wavugaga ko afite amakuru ko hari abirabura biga mu bijyanye n’ubuvuzi barangiza ntibahabwe amahirwe yo kwimenyereza umwuga, kuko ngo batemererwa gukora ku murwayi wo mu Bufaransa.

Aha Amabasaderi Antoine Anfré yagize ati “Ubusanzwe umunyeshuri yemererwa gutangira kwimenyereza umwuga ageze nibura hagati y’umwaka wa 4 n’uwa 5. Si ikibazo cy’u Bufaransa rero. Yego naho birashoboka ko haba Irondaruhu kimwe no mu Rwanda ryahaba, ariko si ikibazo kigaragara mu mashuri.”

Campus France yatangiye mu mwaka wa 2012 igamije korohereza abanyamahanga bashaka kwiga mu Bufaransa. U Bufaransa ni igihugu cya 3 ku Isi mu kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Mu Bufaransa harabarirwa abanyarwanda bagera kuri 600 bagiye guhaha ubumenyi.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.