Kaminuza ya Kibungo, UNIK, iregera abayizemo ndetse n’abayikoramo kugira ngo bayibere abanyamuryango, kuko ivuga ko uko abo banyeshuri bitwaye ku isoko ry’umurimo bibaha imbaraga kandi akaba ari na bo maboko yayo.
Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi w’iyo kaminuza Prof. Karuranga Gahima Egide mu rugendo batangiye ku wa 29 Mata rukazasozwa ku wa 20 Giurasi 2018, rwo kwegeranya abize muri UNIK kugira ngo batange ibitekerezo ku iterambere ryayo no kubasaba kuba abanyamuryango.
Mu kiganiro na Panorama, Prof. Karuranga agira ati “Abanyeshuri bayizemo baduha icyerekezo cya Kaminuza kuko ibibazo bahuye nabyo aribyo bituma twisuzuma tukavugurra natwe ibyo twigisha. Ikindi ni uko aba banyeshuri ari amaboko kandi bashobora kuduha inkunga yaba iy’ibitekerezo, ibikorwa no kudushakira andi maboko. Aba banyeshuri nib o baduha izina hanze, turabasaba ko bagaruka bakatubwira hanze uko bimeze kandi bakagira inama abakiri ku ntebe y’ishuri.”
Cyusa Florence ni umwe mu barangije muri UNIK mu 2016. Ubu ni umwarimu mu mashuri yisumbuye mu karere ka Bugesera. Avuga ko yishimiye ko Kaminuza yibutse kubatumira kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ryayo, no kubasaba kuba abanyamuryango.
Agira ati “Nongeye guhura na bagenzi banjye ndetse n’abandi bizemo mbere. Nungutse ibyo Kaminuza imaze kugeraho ndetse n’ibindi bateganya kugeraho n’ibyo iteganyiriza abayizemo. Nafashe iyemezo cyo kuba umunyamuryango wayo kuko nahakuye byinshi kandi nifuza gukomezanya nayo mu iterambere ryayo.”
Usebuwera Emmanuel na we yize muri Kaminuza ya Kibungo,asoza amasomo mu 2011. Avuga ko kongera guhuza abayizemo bibaha umwanya wo kongera gusabana no kwibuka inzira banyuzemo, ariko kandi akaba yarashimishijwe n’uko kaminuza yabahaye ubumenyi ibazirikana.
Agira ati “Kongera guhura n’abo twiganye ntibigira uko bisa, ariko kandi byaduhuje n’abandi binshe bize muri Kaminuza ya Kibungo. Nashimishijwe n’uko kaminuza yacu yaje kudusaba ibitekerezo ku bishobora kuyiteza imbere ariko kandi yifuza ko tuyibera abanyamuryango, tukaninjira mu nzego nkuru ziyiyobora. Ibi bitwereka ko abashinze UNIK bazi akamaro kacu. Twiteguye gufatanya twese mu rugendo kaminuza irimo rwo guteza imbere igihugu cyacu.”
Kaminuza ya Kibungo yatangiye mu 2003, ikaba imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi umunani. Aba bose bakaba basabwa kuyigarukamo bakaba abanyamuryango bayo ndetse bakaninjira mu nzego nkuru zifata ibyemezo.
Panorama

Prof Karuranga Gahima Egide, Umuyobozi wa UNIK (Ifoto/Ububiko)
