Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarangije muri kaminuza ya UTB barasabwa kwiharira imirimo yo mu Rwanda

Abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB: University of Tourism and Business studies) barasabwa kujya hanze bagiye kwiharira akazi cyane cyane agakorwa n’abanyamahanga kw’isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Ibi byagarutswe ho na Madamu Zulfat Mukarubega washinze iyi kaminuza  mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 786 barimo 509 b’igitsina gore, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi 2018 mu muhango wari ubaye ku nshuro ya 6. Yababwiye ko bakwiye kujya gukoresha ubumenyi bavanye muri UTB bakagabanya umubare w’abanyamahanga bihariye imirimo mu Rwanda.

Yagize ati “Banyeshuri murangije mbifurije kuzavamo abantu b’ingirakamaro ku miryango yanyu no ku gihugu. Ibyo muzabigeraho muharanira gushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe. Muzaharanire gukora mwubaka igihugu mufatiye urugero ku rubyiruko nkamwe rwabahoye u Rwanda […]. Abanyamahanga barimo gushinga Business mu Rwanda  bari kubatwara amahirwe. Ndagirango mugende mugabanye uyu mubare wabo mwiganza mu guhanga imirimo.”

Umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza, Dr Wim Kouwenhoven yabwiye aba barangije ko imiryango yabo, u Rwanda n’isi bibateze amaso. Yabasabye kugenda bakarema isi itabamo ibibazo by’ubukene n’ubushomeri.

Yagize ati “Isi ya none ifite ibibazo byinshi bigendanye no kutagira akazi n’ubukene. Mwe nimugende mureme isi itandukanye n’iyo, muzareme isi itabamo ubukene, ubushomeri muzatume ijambo “ubushomeri” ripfa rikibagirana; bizatuma isi iba nziza kurusha ho.”

Umuyobozi wa UTB (Vice Chancellor), Dr Kabera Callixte, ashimira abarimu ubwitange bagira mu guha ubumenyi abanyeshuri, anashimira kandi abanyeshuri umuhate bashyira mu gukurikirana amasomo, ibyo bigaragazwa n’uko bashimwa imyitwarire ku isoko ry’umurimo.

Ati “UTB rero imaze kuba ubukombe, kuko ni Kaminuza yatangiye mu 2008, ubu ku nshuro ya gatandatu ikaba imaze gutanga impamyabushobozi n’impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye twigishirizamo.”

Umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa  yatangarije Panorama ko biteguye kujya kurema isi babasabye ndetse no guhangana n’abanyamahanga bigaruriye imirimo yo mu Rwanda.

Cyril Ndegeya wabaye uwa mbere muri gahunda yitwa IATA (International Air Transport Association) mu ishami ry’ibikorwa bikorerwa ku kibuga cy’indege (Airport operations), yagize ati “Imbogamizi abanyarwanda bahuraga nazo ni ukuba nta mashuri atanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga; ariko ubu kuba UTB yarabitangiye turizera ko abanyamahanga  batazongera kudutwara akazi mu buryo bworoshye, rwose twiteguye guhatana na bo.”

Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi –UTB, yatangiye mu mwaka wa 2008 ikaba yaramenyekanye  ku izina rya RTUC. Ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitanu (5000) barimo 3400 biga mu ishami ryayo riri i Kigali n’abandi 1800 biga i Rubavu; bose biga neza mu mashami yayo ariyo Busines  and information technology, Hospitality and tourism management ndetse na Vocational Training Program, igenda iha ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi n’ibindi. Ibyo byose ikabifashwamo no gukorana n’ibigo bikomeye mu burezi birimo ibyo muri Koreya y’Epfo, u Buholandi n’ahandi.

Raoul Nshungu

Rwandair yahembye Cyrille Ndegeya witwaye neza

Ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre

Ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre

Zurfat Mukarubega washinze UTB

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities