Ku nshuro ya mbere mu mupira w’amaguru, u Rwanda rwagize abatoza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya A y’Impuzamahuriro y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, zahawe 12.
Ku wa 20 Werurwe 2017, ku cyicaro cya FERWAFA habereye umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi zo mu cyiciro cya A ku rwego rwa CAF, ku batoza 12, bakaba bafunguriwe amarembo yo guhatana mu gutoza amakipe y’umupira w’amaguru muri Afurika, ubusanzwe byababeraga inzitizi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent de Gaulle yavuze ko ikibazo cy’abatoza gikemutse ahubwo hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo bize bakazamura urwego rw’umupira mu gihugu.
Yagize ati “Ntituzabemerera kuruhuka kuko muzadufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru.” Yabasabye kandi gukomeza gutera intambwe bakabona n’impamyabushobozi zo ku mugabane w’u Burayi, kugira ngo bagere no ku rwego rwo guha amasomo abandi batoza.
Umuyobozi w’ishami ry’imikino muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel yibukije aba batoza gukora ibishoboka byose bakazamura umupira, anabihanangiriza cyane ku bibazo by’ikoreshwa ry’amarozi rikunze kuvugwa mu mupira.
Agira ati “Ntitwarota ko tuzatera imbere muri siporo tudafite abatoza b’abahanga mu nzego zose muri siporo. Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye. Urugendo rwanyu ruratangiye kuko ababakurikira bagiye kureba itandukaniro riri hagati y’umutoza ufite B n’ufite A. ‘Ntawe urata inkongoro arata uwo yareze”
Akomeza agira ati U Rwanda rwamenyekanye ku Isi hose atari ukubera umupira w’amaguru wateye imbere cyane ahubwo kubera umuco mubi w’ikoreshwa ry’amarozi . Byaba bibabaje twumvise ngo umwe muri mwebwe yaraye mu irimbi cyangwa abakinnyi be bazanye udupfunyika mu kibuga. Twiteze impanduka, kandi nta mukinnnyi wakora amafuti nk’ayo atabishyigikiwemo n’umutoza we. Intsinzi iva mu gukora cyane.”
Mbungo Cassa Andre, umutoza wa Sunrise FC wavuze mu mwanya wa bagenzi be yashimiye FERWAFA na MINISPOC ubufasha bagiye babaha n’uko babahora hafi ariko anasangiza bagenzi be ubunarariboye yakuye muri Kenya ubwo yari yagiye gusaba akazi muri Bandari FC bikanga, abasaba ko niba bashaka gutera imbere bashyira hamwe bakajya bafashanya aho gutatanya imbaraga.
Abatoza bahawe izi mpamyabushobozi barimo Mashami Vincent utoza Bugesera FC, Cassa Mbungo André wa Sunrise FC, Habimana Sosthène utoza Musanze FC, Nshimiyimana Eric wa AS Kigali, Seninga Innocent na Bisengimana Justin ba Police FC, Okoko Godefroid wa Gicumbi FC, Rwasamanzi Yves umutoza wungirije muri APR FC, Kayiranga Jean Baptiste udafite ikipe, Bizimana Abdou “Bekeni” utoza Virunga FC yo muri Congo Kinshasa, Mbarushimana Abdou wa AS Muhanga, na Bizimana Ally udafite ikipe.
Abatoza batabashije gutsinda ibizamini basabwe kuzabisubiramo barimo Hitimana Thierry, Gatera Alphonse, Ruremesha Emmanuel, Sogonya Hamisi Kishi na Gatera Moussa.
Mu Rwanda ubu hari abatoza 12 bafite A, barindwi bafite B, n’abandi 114 bafite C.
Panorama

Mashami Vincent, Umutoza wa Bugesera FC ni we wahize abandi batoza bari kumwe mu masomo (Photo/igihe.com)

Cassa Mbungo Andre, Umutoza wa Sunrise FC yegukanye umwanya wa kabiri (Photo/igihe.com)
