Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Rwanda Housing Authority, cyatangaje ko abantu batujwe mu midugudu y’icyitegererezo badahabwa uburenganzira bungana ku nzu babamo, kuko hari abazegukana burundu izo nzu mu gihe abandi bazikoresha nk’izatijwe na Leta.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire muri RHA, Emmanuel Ahabwe, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, aho yasobanuye uburyo gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu yubatswe na Leta ikorwa.
Ahabwe yavuze ko hari imiryango iba ifite uruhare rutaziguye mu iyubakwa ry’iyo nzu, cyane cyane igihe Leta yubakiye ku butaka bw’umuturage wari usanzwe ubufite ariko adafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu yuzuye.
Yagize ati: “Hari igihe usanga Leta yubatse mu butaka bw’umuturage, yari yifitiye ubutaka icyo yaburaga ni ibyubakwaho kugirango inzu yuzure, icyo gihe iyo nzu iba ari iy’uwo muryango, Leta irayiwegurira, yemerewe no guhabwa ibyangombwa.”
Mu bindi bihe ariko, iyo umuryango watujwe nta butaka cyangwa uruhare wari ufite muri uwo mushinga, inzu ikomeza kuba umutungo wa Leta. Uwo muryango uba wemerewe kuyibamo gusa mu gihe runaka cyagenwe, ariko nta burenganzira bwo kuyigurisha, kuyikodesha cyangwa kuyandikaho ibyangombwa ugira.
Ati: “Baratizwa kugeza igihe bazabona ubundi buryo cyangwa bavuye aho hantu, iyo bayivuyemo iba ari iya Leta. Ntabwo bahabwa ibyangombwa kugirango babe bayikoresha ibindi. Inzego z’ibanze zishaka undi muryango ukeneye gufashwa, ugatuzwa muri iyo nzu ikaguma ari iya Leta.”
Gahunda yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo iri mu ngamba za Leta zigamije guteza imbere imiturire inoze no kwimura abaturage batuye mu manegeka cyangwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari kandi n’abimurwa bava mu miturire itatanye kugira ngo begerezwe ibikorwa remezo n’amajyambere.
Imibare ya RHA igaragaza ko muri gahunda ya mbere y’iterambere yiswe NST1, abaturage barenga ibihumbi 20 bakuwe mu bice byari gushira ubuzima bwabo mu kaga. Leta kandi ifite intego yo kongeraho nibura indi miryango ibihumbi bitandatu muri NST2.
Ku bijyanye n’abari batuye batatanye, imibare yerekana ko ingo zirenga ibihumbi 144 zimaze kwimurwa, mu gihe hateganyijwe ko haziyongeraho izindi ngo ibihumbi 32 kugira ngo gahunda yo gutuza abaturage mu buryo bwateguwe irusheho kugera kuri benshi.
Guhera muri 2016 kugeza 2021, mu Rwanda hari hamaze kubakwa imidugudu y’icyitegererezo irenga 80, yubatswe hamwe n’ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi bifasha abaturage kubona imibereho myiza.

















































































































































































