Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturage 600 bashyigikiye Diane Rwigara kuri kandidatire y’umukuru w’igihugu

Shima Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 1 Kamena 2017, i Nyamirambo.

Shima Rwigara Diane, umukandida wigenga ushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko yamaze kubona imikono 600 y’abaturage bamushyikigiye kuzatanga ibyangombwa bimwemerera guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda.

Ibi Shima Rwigara yabivuze ku wa 1 Kamena 2017, ubwo yahuraga n’abanyamakuru i Nyamirambo, agamije kubamenyesha aho igikorwa cyo gushaka imikono 600 y’abamushyigikiye ku gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora bimwemerera guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Yagize ati “Nubwo bitoroheye abansinyishiriza ndetse n’abemeye kunshyigikira, abantu magana atandatu narababonye kandi baracyakomeza kunsinyira ku buryo umubare uteganywa na Komisiyo y’igihugu y’amatora nzawurenza…”

Mu mbogamizi avuga yahuye nazo mu gusinyisha abaturage, harimo ko ngo abamusinyishiriza ndetse n’abamusinyira batewe ubwoba na bamwe mu nzego z’ibanze abandi bagafungwa, ariko agashima ko yabimenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’amatora na Polisi y’igihugu, 10 bari bafunzwe bagahita barekurwa.

Ku kibazo kijyanye n’amafoto yanyuranyuranye ku mbuga nkoranyambaga yamugaragazaga yambaye ubusa, Shima Rwigara avuga ko ari abashatse kumusebya, ubwo yari amaze kugaragaza ko atangiye urugamba rwo kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Agira ati “Nyuma yo gutangaza ko nzatanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu nkanagaragaza imigabo n’imigambi yanjye, aho kumvuguruza bahisemo kunsebya bakwirakwiza amafoto atekinitse. Ntabwo byanciye intege ahubwo byanyongereye imbaraga.”

Shima Rwigara avuga ko afite icyizere ko amatora azagenda neza kandi azemera ibizayavamo. Ariko ntatangaza umurongo azafata niba amatora aramutse atagenze we uko abyifuza.

Shima Rwigara Diane yatangaje ko azahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 3 Gicurasi 2017, ibikorwa byo gusinyisha abashyigikiye abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bitangira tariki ya 12 Gicurasi 2017 bikazamara iminsi 30.

Nk’uko bigaragara kuri Gahunda ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu, kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bizakorwa kuva ku wa 12-23 Kamena 2017; gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo bizakorwa ku wa 27 Kamena 2017, ilisiti ntakuka y’Abakandida bemejwe itangazwe ku wa 07 Nyakanga 2017. Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida bizatangira ku wa 14 Nyakanga bisozwe ku wa 03 Kanama 2017. Amatora azakorwa ku wa 3 Kanama 2017 ku baba hanze y’igihugu, imbere mu gihugu akorwe ku wa 4 Kanama 2017.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities