Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Afcon 2021: Senegal ihetswe na Sadio Mané yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 60

Ikipe y’igihugu cya Senegal ihetswe Sadio Mané yatsinze ikipe y’igihugu cya Misirii kuri za penaliti 4 – 2 bituma begukana igikombe cya Africa cyabo cya mbere. Iminota iteganyijwe y’umukino wahuje amakipe yombi yari yarangiye ari ubusa ku busa.

Mané, rutahizamu wa Liverpool n’ubwo yahesheje ikipe ye igikombe, mbere yari yahushije penaliti hakiri kare ku munota wa karindwi gusa, yagaruwe n’umunyezamu Gabaski wa Misiri, wanabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Nyuma y’imyaka irindwi yo kunengwa ko nta kinini araha ikipe ya Senegal nk’umutoza wayo, Aliou Cissé, yabwiye BBC ko byose ari ukwihangana.

Ati “Byerekana ko iyo ukoze cyane, iyo wihanganye, ugera kucyo ushaka. Mfite amarangamutima akomeye kuko abantu ba Senegal bifuje iki gikombe imyaka 60.”

Senegal yatsinzwe inshuro ebyiri ku mukino wa nyuma mu 2002 no mu 2019, hamwe Cissé yari kapiteni w’ikipe ahandi ari umutoza mukuru.

Senegal yayoboye uyu mukino isatira kenshi kurusha Misiri gusa iyi nayo yari ifite abugarizi bahagarara neza.

Rutahizamu Salah yari yahambiriwe cyane na myugariro ba Senegal, yabonye amahirwe abiri gusa yo gutsinda mu gice cya mbere.

Nubwo Mane yabwiraga Gabaski ngo ajye mu izamu ntibyajije ko Penaliti ye yatewe ku munota wa 7 w’umukino yahise ayikuramo

Igice cya kabiri cyagoye Misiriri kuko n’umutoza wayo yari yavanwe ku ntebe y’abasimbura, Senegal yarushijeho kugira amahirwe mu minota bongeyeho. Ariko kureba mu nshundura birananirana kugeza umukino urangiye bagatera za penaliti aho Sadio Mané yashyizemo iya nyuma iha intsinzi igihugu cye.

Mohamed Salah yagaragaje agahinda kuko ubu ari ubwa kabiri atsindiwe ku mukino wa nyuma w’iki gikombe, yari mu ikipe ya Misiri yatsinzwe na Cameroun mu 2017.

Umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abou Gabal -Gabaski, yakuyemo Penaliti ya Sadio Mané yatewe ku munota wa 7 w’umukino

“Mane yashyize Senegal ku bitugu bye”

Jermaine Jenas wahoze ari umukinnyi wa Tottenham Hotspurs yabwiye BBC ati “Sadio Mané yashyize igihugu cye ku ntugu ze maze abaha igikombe. Iyi Senegal ni ikiragano gikomeye cyashoboye kubigeraho, ni igihe gikomeye ku gihugu cyabo.”

Jenas avuga ko nubwo Mané yari ku gitutu gikomeye ariko yerekanye ko ari igihangange atsinda penaliti yari icyenewe kurusha izindi.

Ati: “Urabibona ko Mané ari umukuru w’abandi. Turabizi ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, ariko uko yakuze mu myaka ishize byagaragaye neza uyu munsi mu gihe cy’ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwe.”

Abakinnyi batowe barushije abandi

  • Umukinnyi w’irushanwa: Sadio Mané (Senegal)
  • Umunyezamu w’irushanwa: Edouard Mendy (Senegal)
  • Umukinnyi watsinze ibitego (8) byinshi: Vincent Aboubakar (Cameroun)
  • Umukinnyi mwiza wa finale: Mohamed Abou Gabal -Gabaski (Egypt)

Igikombe cya Africa gitaha biteganyijwe ko kizabera muri Ivory Coast muri Kamena (6) na Nyakanga (7) 2023. Igikombe cyakiniwe muri uyu mwaka ni icyo mu 2021 ariko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 nticyashoboye gukinirwa ku gihe cyari giteganyijwe.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities