Raoul Nshungu
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda –NISR, 2025, kubipimo by’ubukene n’imibereho y’Abanyarwanda, bugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere mu kugarizwa n’ubukene.
Ku wa 16 Mata 2025, ubwo hashyirwaga ku mugaragaro raporo y’ubu bushakashatsi bwa 7, byagaragaye ko uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza ku myanya itatu ya mbere mu guhangana n’ubukene. Uturere twinshi two mu majyepfo n’Uburengerazuba tuza mu myanya ya nyuma, ni ukuvuga ko ari two tuza imbere mu kugarizwa n’ubukene.
Mu myanya ya nyuma haje Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara (45,6%) na Rusizi (44,2%). Mu ntara zose, iy’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga dore ko Akarere ka Gicumbi kaza ku Isonga nyuma y’uturere tw’umujyi wa Kigali, mu gihe intara y’Amajyepfo ariyo iza ku mwanya wa nyuma.
Usibye imibare ireba uko ubukene buhagaze mu gihugu, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Ingo zifite murandasi (internet) mu Rwanda zavuye kuri 17% mu 2017 zigera kuri 30% mu 2024.
Mu bice by’icyaro, ingo zifite internet zavuye kuri 12% mu 2017 zigera kuri 19% mu 2024. Mu bice by’imijyi, ingo zifite internet zavuye kuri 38% mu 2017 zigera kuri 57% mu 2024.
Mu rwego rw’uburezi, Abanyarwanda barangije amashuri abanza bari 31% mu 2017 ariko mu 2024, abayarangiza bari bageze kuri 42%. Abakobwa barangiza amashuri abanza bari 36% ariko ubu ni 50%. Ni mu gihe abahungu bo bari 26%, ariko mu 2024 bageze kuri 34%.
Abana bo mu bice by’icyaro barangiza amashuri abanza bavuye kuri 27% mu 2017 bagera kuri 37% mu 2024. Ni mu gihe abo mu mijyi bo bavuye kuri 37% bagera kuri 57%. Imyaka yo kurangizaho amashuri abanza ni hagati ya 14-16.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, atangaza ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, atari raporo gusa ahubwo ari ibigaragaza aho Igihugu cyavuye ndetse no kwerekana intambwe yatewe mu gukomeza guharanira ahazaza heza.
Mu butumwa yahaye abitabiriye imurikwa ry’ibyavuye muri ubu bushakashatsi agira ati “Imibare iri muri iyi raporo irenze ibarurishamibare. Igaragaza ibyahindutse mu buzima bw’abaturage bacu…”
Akomeza atangaza ko ibyakozwe mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda byanatanze umusanzu mu guhanga uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku baturage, guhanga imirimo n’ibindi.
Ati “By’umwihariko, nk’uko ibyavuye muri raporo bibigaragaza, umuvuduko mwiza wacu nyuma ya Covid-19, wayobowe n’ukwiyongera kw’amahirwe y’imirimo by’umwihariko ku bageze igihe cyo gukora barimo n’urubyiruko.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
