Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amakipe 10 yo ku mugabane w’u Burayi yatejwe igihombo kinini n’abakinnyi yaguze

Manchester United mu myaka icumi ishize yahombye miliyoni 210 z'ama euros ku bakinnyi 33 yaguze

Mu gihe habura iminsi 18 ngo isoko ry’igura n’igurisha mu bakinnyi ba ruhago ku mugabane w’u Burayi risubukure, ikinyamakuru The Sun, cyashyize hanze ubushakashatsi cyakoze ku bihombo amwe mu makipe y’i Burayi yagize mu myaka 10 itambutse.

Iki kinyamakuru kivuga ko ikipe ya Manchester United ariyo kipe yahenzwe ku isoko ry’abakinnyi mu gihe cy’imyaka 10 ishize, kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu kwezi k’Ukuboza2022. Yahombye arenga miliyoni 210 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga Miliyari 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugira ngo The Sun ikore ubwo bushakashatsi, yagereranyaga amafaranga ikipe yaguze umukinnyi n’igiciro asanzwe afite ku isoko bizwi nka “Market value”. Kuri urwo rutonde, amakipe 5 mu 10 yakozweho ni ayo mu Bwongereza, 2 yo mu Bufaransa na ho mu bihugu by’u Budage, u Butaliyani na Esipanye habonekamo ikipe imwe imwe.

Dore urutonde ruhagaze.

1.Manchester United

Iyi kipe yishyuye miliyali imwe na miliyoni 400 z’ama Euro, mu gihe bijyanye n’igiciro cy’isoko, yari kwishyura miliyali imwe na miliyoni 190 z’ama Euros; bisobanuye ko yahombye miliyoni 210 z’ama Euros. Ayo mafaranga avugwa akaba yarakoreshejwe ku bakinnyi 33 gusa.

2. Juventus

Mu gihe cy’imyaka 10, iyi kipe yahombye miliyoni 208 z’ama Euros, yatanze miliyoni 903 z’ama Euros ku bakinnyi 36, aho yagombaga gutanga miliyoni 695 bijyanye n’uko n’igiciro cy’isoko ry’abakinnyi cyari gihagaze muri icyo gihe.

3.Paris Saint Germain

Iyi kipe yo yahombye miliyoni 142, aho mu gihe cy’imyaka 10 yasinyishije abakinnyi 31 maze ibatangaho miliyoni 866 mu gihe mu gaciro ka nyako bari bakwiye miliyoni 744 z’ama Euros.

4.Aston villa

Ikipe ya Aston Villa yahombye miliyoni 130 z’ama Euros ku bakinnyi 44, aho mu gihe bari bakwiye miliyoni 376, yo yishyuye miliyoni 506 z’ama Euros.

5.Real Madrid

Iyi kipe yo yahombye miliyoni 129 z’ama Euros ku bakinnyi 19 aho yabatanzeho miliyoni 730; mu gihe yari kwishyura miliyoni 601 z’ama Euros.

6.Chelsea

Ikipe ya Chelsea mu gihe cy’imyaka 10 ishize ku bakinnyi 36 yaguze, yahobye miliyoni 120 z’ama Euros aho yishyuye miliyali 1 na miliyoni 160 mu gihe hashingiwe ku giciro cy’isoko bari gutanga miliyali 1 na miliyoni 40 z’ama Euros.

7.Arsenal

Iyi kipe yo yahombye miliyoni 114 z’ama Euros ku bakinnyi 33 baguze, aho bashyuye miliyoni 860; mu gihe bari kwishyura miliyoni 746 z’ama Euros.

8.Rennes

Ikipe ya Rennes yahombye miliyoni 100 z’ama Euros, kuko ushingiye ku giciro cy’abakinnyi ku isoko bari kwishyura miliyoni 223, yo yishyuye miliyoni 323 z’ama Euros. Aya mafaranga yayahombye ku bakinnyi 33.

9.Everton

Iyi kipe mu gihe cy’imyaka 10 yahombye miliyoni 85 ku bakinnyi 29, aho batanze miliyoni 655 z’ama Euros, mu gihe igiciro bari bakwiye yari miliyoni 570.

10.Borussia Dortmund

Ikipe ya Borussia Dortmund ku bakinnyi 28 yahombye miliyoni 67 z’ama Euros kuko babatanzeho miliyoni 482, mu gihe bari bakwiye miliyoni 415 z’ama Euros.

The Sun igaragaza ko igihombo kinini cyagaragaye mu gihugu cy’u Bwongereza, kikaba kingana na miliyoni 659 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga Miliyari 659 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri rusange ku makipe yakoreweho ubushakashatsi yose, yahuye n’igihombo kingana na miliyali imwe na miliyoni 305 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga Miliyari 1,305 z’amafaranga y’u Rwanda.   

Didier Amen BYIRINGIRO

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities