Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amerika igiye gufasha RDC na Uganda guhangana na Ebola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo gufasha ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu karere.

Binyuze mu ishami ryayo rishinzwe ububanyi n’amahanga, Amerika yavuze ko nyuma y’itangazwa ry’iki cyorezo, hahise hafatwa ingamba zihuse zigamije gukaza ubutabazi no gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara mu gihe gito gishoboka.

Nk’uko byatangajwe, mu masaha atarenze 48 Ebola imenyekanye, Amerika yahise itanga inkunga ya miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika kugira ngo ifashe ibikorwa birimo gutanga ubutabazi bwihuse, kwita ku barwayi ndetse no gushyigikira gahunda z’ubuzima rusange.

Amerika kandi yavuze ko iri gukorana n’inzego mpuzamahanga zirimo United Nations binyuze mu kigega cya OCHA gisanzwe gifasha ibikorwa by’ubutabazi muri RDC na Uganda, hagamijwe koroshya itangwa ry’imfashanyo no kwihutisha ibikorwa byo gukumira icyorezo.

Ubuyobozi bwa Amerika bwagaragaje ko gukomeza kurwanya indwara z’ibyorezo biri mu byo bushyize imbere, cyane cyane izishobora gukwirakwira zikarenza imipaka y’igihugu kimwe.

Mu gihe Ebola ikomeje gutera impungenge, ibihugu byinshi byo mu karere byamaze gukaza ingamba zo kuyirinda. Muri izo ngamba harimo kongera igenzura ku mipaka, gushishikariza abaturage kubahiriza isuku ndetse no gutahura hakiri kare abafite ibimenyetso by’iyo ndwara.

Ni mugihe u Rwanda narwo rwamaze gufata ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Ebola, zirimo gufunga imipaka yose ihuza igihugu na RDC mu rwego rwo kurinda abaturage no gukomeza gukaza umutekano w’ubuzima rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities