Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana miliyali 605 z’amafaranga y’u Rwanda

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ariya mafaranga ari Leta ya America yayatanze ikaba yari ihagarariwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID.

Amasezerano yasinywe none ni miliyoni US$ 48.6 M (agera kuri miliyari 46.2Frw), aya ni ikige cy’amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 605Frw (ni ukuvuga miliyoni US $ 643.8.) azakoreshwa mu kuzamura iterambere mu Rwanda.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibikorwa bizashyirwamo ayo mafaranga bihura neza n’ingingo eshatu za Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha Iterambere (NST1), arizo iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’imibereho y’abaturage no guteza imbere imiyoborere.

Muri iyo nkunga kandi izahabwa u Rwanda harimo n’igice cyagenewe gufasha mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi, no guhangana n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko muri iyi nkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko ikomeye ku byo yiyemeje mu kubaka ubufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi, mu gihe u Rwanda rukomeje guharanira kugera ku ntego rwihaye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’Ubuzima, Uburezi, kuzamura Abikorera, no guteza imbere Imiyoborere.

USAID isanzwe ikorana bya hafi na guverinoma, imiryango itari iya leta, urwego rw’abikorera n’abaturage muri rusange, mu guteza imbere ubushobozi bw’u Rwanda ngo rubashe kwigira.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwagizweho ingaruka zikomeye n’Icyorezo COVID-19.

Bikorwa binyuze mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage, kongerera imbaraga no kubaka urwego rw’abikorera rufite ingufu no kubaka inzego zubahiriza inshingano.

Panorama.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities