Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’umushinga wa CADIE batashye ku mugararagaro ibyumba umunani by’ikoranabuhanga (Smart Classrooms) mu kigo ku Kigo cy’Ishuri cya GS Dihiro cyo mu Murenge wa Gashora, ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2024. Abarezi n’abanyeshuri basabwa kujya bakoresha neza ibikoresho baba bahawe, kuko bizabafasha kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Ni ibyumba byubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo binyuze mu kigo cya KOICA.
Ni ibyumba byubatswe mu turere twose tw’igihugu aho buri karere kubatswemo ibyumba bibiri, na ho uturimo n’aka karere ka Bugesera tumaze kugera kuri bitatu, binyuze mu mushinga uzwi nka Capacity Development for ICT in Education (CADIE) w’imyaka ine, bikaba byaruzuye bitwaye arenga miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na KOICA mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.
Bamwe mu banyeshyuri bavuga ko hari byinshi bajyaga bakeneraga ariko ntibabashe kubigeraho ariko ubu bakaba bazabigeraho bifashishije iri koranabuhanga begerejwe.
Umuhire Sandra wiga mu mwaka wa gatanu ubuhinzi, agira ati “iki cyumba kizadufasha ibintu byinshi, kubera ko isi tugezemo ni iyo gukoresha ikoranabuhanga ijana ku ijana. Iyo tuje hano muri iki cyumba tubasha gukora ubushakashatsi, nkanjye wiga ubuhinzi tureba mu bihugu bitandukanye uburyo bahingamo ndetse n’uburyo bwo kuvomerera ibihingwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Sibonama Lodrigue na we ati “Kino cyumba kidufitiye umumaro munini cyane, kuko hari byinshi nakeneraga bikangora kuba nabigeraho. Hari ubwo twajyaga muri laboratory ugasanga hari ibikoresho bitarimo, ariko ubu tuzajya tuzamo tukabireba muri mashine ndetse nzajya mbasha no gukora umukoro nkoresheje ikoranabuhanga.”
Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko iki cyumba cyatashywe mu karere ka Bugesera, kirushaho gufasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi akoresheje ikoranabuhanga.
Agira ati “Iki gikorwa kiraza cyunganira ikindi leta ifite cyo kugira icyumba cy’ikoranabuhanga aho harimo mudasobwa, interineti, porojegiteri, aho abana baza bakiga bakoresheje ikoranabuhanga. Ni icyumba umwana ashobora kuza, akareba amashusho, akabihuza n’ibyo yiga, maze agakora ubushakashatsi ndetse n’abarimu bakaza kugikoresha bigisha. Turabasa ko ibi byakoreshwa neza, bikabyazwa umusaruro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, na we ashimangira ko ibi byumba bizarushaho gufasha abarezi n’abanyeshuri.
Agira ati “Turi kugera ku bintu bishimishije, amashuri yose afite umuriro, uyu munsi yose afite ibyumba by’ikoranabuhanga ndetse na interineti. Dusigaranye ku mashuri ataragira umuriro kuko ari kure, ahandi hose hashoboka turi gushyiramo imbaraga kugira ngo ibikoresho byose by’ibanze bibe bihari.”
Akomeza agira ati “Ibi byumba by’ikoranabauhanga n’ibikoresho bigendana n’abarimu, uyu munsi barasobanukiwe, bazi ibyo bagomba gukora; urwo ni urugendo rutajya ruhagarara ndetse uyu mushuinga wadufashije guha amahugurwa benshi bari hafi kugera ku bihumbi mirongo itatu.”
Irere avuga ko ukwifashisha ikoranabuhanga bituma Ireme ry’uburezi rirushaho gutera imbere.

Uhagarariye KOICA mu Rwanda (Country Director), Kim Jinhwa, avuga ko bizeye ko ibi byumba bizarushaho kubyazwa umusaruro.
Agira ati “Uyu munsi ni itangiriro ryo gushyira mu bikorwa iki gikorwa, mu gihe dusoza uyu mushinga wo kugeza ikoranabuhanga ku mashuri, twiringiye ko abarimu, abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri bazarushaho gukoresha no kubyaza umusaruro ibi bikoresho twatanze.
Guhera mu 2019, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya, KOICA.
Ni amasezerano yari ateganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu hakorwa umushinga ugamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu burezi n’ ubushakashatsi hakoreshwa ikoranabuhanga.
Binyuze muri uyu mushinga wa CADIE, mu mwaka wa 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) cyashyikirijwe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari umunani, yatanzwe na KOICA mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.
Munezero Jeanne d’Arc
