Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera bishimira guteka bakoresheje gazi kuko kuyikoresha byihutisha kurusha inkwi zisanzwe cyangwa amakara. Bayibonamo igisubizo mu buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije, kubera imikoreshereze yayo irangwa n’isuku.
Umurenge wa Nyamata ni igice cy’Umujyi w’Akarere ka Bugesera kibarirwa mu hamaze kugera ubucuruzi bwa gazi, ku buryo n’abayikoresha bishimira imikoreshereze yayo iborohereza mu guteka.
Manishimwe Benjamin ni umwe mu bayifashisha kenshi mu bucuruzi bwa kantine akora, aho aba asabwa gutekera abakiriya icyayi mu gihe cyose bagikeneye.
Agira ati “Maze imyaka itatu nkoresha gazi kandi iramfasha cyane, yaba mu buryo bwo guhisha vuba ndetse n’isuku, kuko yo idasohora imyotsi.”
Bayizere Benitha utuye mu kagari ka Kayumba, na we avuga ko gazi yaje ikenewe kuko ifasha umutetsi mu buryo bwinshi.
Agira ati “Njye uyikoresha nyibona nk’igicanwa nahoze nkeneye, kuko kuyitekaho bishya vuba; n’ubwo n’inkwi twazishimaga tukagira imbogamizi zo kutagira amashyamba. Ariko biranatandukanye cyane urebye, ubu nta gutaka imyotsi cyangwa kugorwa no koza imbyiro ku masafuriya.”
Munyaneza Alex, ni umucuruzi wa gazi i Nyamata. Na we yagize ati “Ubundi gazi ni igicanwa buri wese akwiye gukunda, kuko ari twe yadufashije kubona icyo dukora kandi twunganira Leta mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda; ari n’abakiriya bacu babasha gutegura amafunguro vuba kandi mu buryo bw’isuku nyinshi.”
Igicanwa cya gazi kimaze kugera henshi mu ngo n’ubwo hari abakiyicyemanga, bagendeye ku mpanuka ijya iteza bamwe mu gihe bayikoresha.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, avuga ko abaturage bashishikarizwa gukoresha gazi kuko n’amahugurwa ku ikoreshwa ryayo yateguwe. Agira ati “Dukorana n’umufatanyabikorwa witwa ‘Safe Gas’ udufasha guha abaturage bacu gazi bakayishyura mu byiciro, ndetse n’amahugurwa.”

Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu (Ifoto/Nadine E.)
Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu_REG gifite umushinga wiswe ‘Pay As You Cook’ gifatanyije na REMA. Ukaba ugamije gufasha umuturage kugira ubushobozi bwo gutekesha gazi, aho buri wese abasha kugura ijyanye n’ubushozi afite.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
